Minisitiri Bizimana anenga abatitabira Urugerero bari mu bikorwa bitazwi

Tariki 13 Mutarama 2025, mu Rwanda hatangiye Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene, ashimira Intore zitabiriye, ananenga abataritabiriye bari no mu bikorwa bitazwi.

Ni itorero ryatangirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, aho mu Ntore 1,596 zibarurwa muri aka Karere abagera kuri 904 ntibigeze biyandikisha, bakaba bitazwi aho bari n’ibyo barimo.

Abagera kuri 904 ntibigeze biyandikisha ngo bitabire Urugerero.

Mu mateka y’Urugerero, umuco Nyarwanda ugaragaza ko ari igikorwa intore zakoraga zivuye mu itorero cyo kurinda imbibi z’igihugu ntigiterwe kigahorana umutekano.

Ni na yo mpamvu rukomeza gusigasirwa kuko ruri mu ndangagaciro kandi igihugu kikaba cyizubakiraho. 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene, yashimiye Intore zigiye ku rugerero azibutsa ko ari igikorwa kigaragaza ko bakunda Igihugu kandi biri mu muco.

Yabasabye gukorana umwetse ariko anenga bamwe banga kurwitabira kandi n’ibikorwa baba barimo bitazwi, avuga ko mu ngamba zigiye kuzafatwa harimo no gukoresha itegeko rigamije kubinoza.

Ati “Turateganya uburyo bwo kubinoza byaca mu itegeko cyangwa mu yandi mabwiriza ariko bigasobanuka kurushaho.”

Minisitiri Bizimana avuga ko bagiye kubinoza, ku buryo abanyeshuri bose bitabira.

Yongeyeho n’ikindi kibazo cy’ubwitabire mu buryo buhoraho kuko hari ubwo batangira Urugerero ari benshi ariko bakagenda bagabanyuka bitewe n’intege nke z’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze ariko ubu hagiye gushyirwamo imbaraga.

Ati “Hari aho twagiye tubona ibibazo byo gukora mu buryo buhoraho Urugerero rugatangira ari benshi ariko bakagenda bagabanyuka uko iminsi yicuma; ubu hazamenyekana aho abo bana baherereye hanyuma inzego z’ubuyobozi zizakorana kugira babafate babatware.” 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko bazafatanya n’ubuyobozi bw’Uturere kugira ngo n’abatariyandikishije bitazwi aho bari nabo bitabire.

Yagize ati “Tuzaharanira ko Intore zose zitabira urugerero nkuko imibare ibigaragaza harimo abatariyandikishe kandi batari ku ishuri. Turafatanya n’ubuyobozi b’Uturere kugira ngo na bo bitabire.”

Umwaka ushize wa 2024, Intore zitabiriye urugerero zakoze ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Urugerero rwatangijwe mu 2013, aho kuva icyo gihe hamaze gutozwa intore ibihumbi 559.686; ni mu gihe byitezwe ko Urugerero rw’uyu mwaka ruzasozwa ku wa 28 Werurwe 2025, hakaba habarurwa abarenga 69.000 barwitabiriye hirya no hino mu gihugu.

Amwe mu mafoto yaranze gitangiza Urugero mu Karere ka Kamonyi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *