Ku mugoroba ku wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, Umuhanzikazi Bwiza yemeje ko abahanzi barimo The Ben na Juno Kizigenza bari mu bazitabira igitaramo ateganya gukorera mu Bubiligi ubwo azaba amurika album ye ya kabiri yise ’25 shades’.
Ibi Bwiza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ubwo yari aherekejwe n’Umujyanama we Uhujimfura Jean Claude ndetse na Justin Karekezi uhagarariye Team Production itegura ibitaramo i Burayi; harimo n’icyo Bwiza afite mu Bubiligi tariki 08 Werurwe 2025.
Justin Karekezi umaze iminsi mu Rwanda, yabwiye abanyamakuru ko yari ari mu Mujyi wa Kigali aho yagize umwanya wo kugirana ibiganiro n’abahanzi barimo The Ben uzafasha Bwiza muri iki gitaramo.

Uretse aba bahanzi, Bwiza yabwiye abanyamakuru ko hari abantu benshi bamaze kwemera kuzajya kumushyigikira biganjemo abafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda.
Ati “Uretse The Ben na Juno Kizigenza hari abantu benshi biganjemo abafite amazina akomeye twamaze kwemeranya ko bazamperekeza muri iki gitaramo. Ndumva nzaba ndi kumwe n’abantu benshi bagiye kunshyigikira rwose.”

The Ben na Bwiza baherutse gukorana indirimbo ‘Best Friend’ ikomeje gukundwa n’abatari bake, bivuze ko no kumushyigikira mu gitaramo bishoboka cyane n’ubwo we atabashije, ariko yatanze ubutumwa buhamya ko yakunze Bwiza kuva yatangira umuziki kugeza uyu munsi, ikaba ari nayo mpamvu yemeye kujya kumushyigikira muri iki gitaramo.
Avuga kuri album azaba amurikira abakunzi be, Bwiza yavuze ko iriho indirimbo nka Ahazaza, Ogera yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Best Friend yakoranye na The Ben; anateguza abanyamakuru indirimbo yakoranye na Israel Mbonyi ndetse n’izindi zinyuranye zizaba ziyigize.
