U Rwanda ruhagaze neza mu rwego rw’ubutabera aho ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika, rukaba ku mwanya wa 41 mu bihugu 142 ku Isi mu kuba igihugu kigendera ku mategeko, nk’uko byatangajwe ubwo hatangizwaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2024/2025.
Ibyo byari byaragaragajwe n’Ikigo cya World Justice Project cyakoze ubushakashatsi mu 2023.
Amavugurura mu nzego z’ubuyobozi
Umwaka wa 2024 usize urwego rw’ubutabera ruhawe abayaobozi bashya ndetse bagaragaje gahunda bafite mu kurushaho kuzamuraurwo rwego.
Tariki ya 3 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yashyize Madamu Domitilla Mukantaganzwa ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga awusimburaho Dr Faustin Ntezilyayo naho Alphonse Hitiyaremye agirwa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbura Mukamulisa Marie-Thérèse.
Urukiko rw’Ikirenga ni rwo rukiko rusumba izindi zose mu gihugu, ni na rwo rukiko rufata ibyemezo bya nyuma bijyanye n’ubutabera n’imanza.

Uyu mwaka wa 2024 usize kandi mu rwego rwa gisirikare narwo ruhawe ubuyobozi bushya, aho Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwahawe abayobozi bashya, aho Perezida warwo yagizwe Brig Gen Karuretwa Patrick na Visi Perezida warwo aba Lt Col Sumanyi Charles.
Ku itariki ya 10 Ukuboza, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye indahiro za Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare Brig Gen Karuretwa Patrick na Visi Perezida warwo Lt Col Sumanyi Charles n’Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Brig Gen Patrick Karuretwa yatangaje ko hazashyirwa imbaraga mu kuzamura ikinyabupfura mu nzego za gisirikare, urenze ku mategeko agahanwa by’intangarugero
Yagize ati: “Ikinyabupfura ni ikintu gifite uburemere cyane bitewe n’inshingano igisirikare gifite, ikinyabupfura ni cyo kintu dushyiramo imbaraga nyinshi cyane, bivuze ko mu guhana abasirikare bakosheje, bishe amategeko tubishyiramo uburemere burenze ubusanzwe.”

Mu bandi barahiye barimo Lt Darcy Ndayishimye na Lt Thérèse Mukasakindi ndetse n’Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare ari bo Capt. Moses Ndoba na Lt. Victor Kamanda bashyizwe mu bacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Ku itariki ya 2 Nzeri 2024, hatangijwe Umwaka w’Ubucamanza wa 2024-2025, witezwemo kongera imbaraga mu bikorwa by’ubutabera birimo kunoza imiburanishirize y’imanza.
Mu gutangiza umwaka w’ Ubucamanza wa 2024-2025, Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana yagaragaje ko mu mwaka wabanje Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 90,493. Muri yo, Ibyaha bibiri byakozwe kurusha ibindi ari ubujura no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, byihariye 57.1% y’ibyaha byose.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yagaragaje ko umubare w’imanza zaciwe wazamutse ku kigero cya 44% ugereranyije n’imyaka itanu ishize, anasobanura ko imanza 109.691 zaciwe mu 2023/2024, zivuye kuri 76.346 mu 2019/2020.
Mu rwego rwo guhangana n’ibirarane by’imanza, hashyizweho ingamba zinyuranye zatumye umubare w’imanza ziri mu nkiko ugabanyuka, uva kuri 56.379 mu mwaka wa 2022/2023, ugera kuri 44.799 muri uyu mwaka turangije.
Hashyizweho Ikigo cy’ubutabera bwunga
Mu kwihutisha Imanza hashyizweho Ikigo cy’Ubutabera bwunga bidasabye guca mu nkiko, aho kugira ngo abafite ibibazo bajye bahita bihutira mu nkiko. Ikigo giherereye i Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Amahanga yatanze ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Muri uyu mwaka wa 2024 u Rwanda rwibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwaka usize ibihugu byo birya no hino ku Isi birimo u Bufaransa, u Bubiligi byaciriye imanza abagize uruhare muri Jenoside yakotrewe Abatutsi mu 1994.
Mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris, rwongeye gukatira igifungo cya burundu Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakoreye mu Karere ka Nyanza ubwo yari umujandarume.
Mu byaha byamuhamye harimo icyo gutanga amabwiriza yo kurimbura Abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga, ISAR-Songa, kwitabira inama ndetse no kujya kuri za bariyeri. Yashinjwe kandi kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse n’abandi.

Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwanahamije Umunyarwanda Dr. Eugène Rwamucyo icyaha cya Jenoside, kuba mu mugambi wo gukora Jenoside hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.
Ibyo byaha Dr. Rwamucyo yabikoreye mu byahoze ari Komini Ngoma, Gishamvu, Ndora na Huye muri Perefegitura ya Butare; ubu ni mu Turere twa Huye na Gisagara; aho yabaga i Butare mbere no mu gihe cya Jenosideyakorewe Abatutsi mu 1994.

Urukiko rwo mu Bufaransa kandi rwahamije Umushakashatsi, Charles Onana icyaha yari akurikiranyweho cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abaciriwe imanza n’Inkiko zo mu Rwanda
Abandi bahamijwe ibyaha n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyoko muntu harimo Dr. Venant Rutunga wahoze ari umuyobozi wa ISAR ISONGA, aho Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20.

Mu Ntangiriro z’uyu mwaka kandi, urwo rukiko rwakatiye Jean Baptiste Mugimba gufungwa imyaka 25 rumuhamije ibyaha byo gucura umugambi wo gukora Jenoside, no kuba icyitso mu gukora Jenoside.

Urukiko rw’Ubujurire rwo rwakatiye Jean Claude Iyamuremye imyaka 20 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku kigo nderabuzima cya Kicukiro, kuri ETO Kicukiro, ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro, Gahanga no mu bindi bice bya Kicukiro, mu gihe Urugereko rw’Urukiko Rukuru rw’i Nyanza rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 25.

Imwe mu nkuru itazibagirana mu Ukuboza 2024, ni iy’umusirikare Sgt Minani Gervais, wakurikiranyweho icyaha cyo kurasa abantu 5 bakitaba Imana mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke.
Urukiko rwa Gisirikare rwamuhamije ibyaha yari akurikiranyweho, rumuhanisha igifungo cya burundu no kunyagwa impeta za gisirikare.
Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha 3 birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya gisirikare.

Abagororwa basaga 200 bahawe imbabazi
Uyu mwaka Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bw’ububasha ahabwa n’amategeko, yahaye imbabazi abagororwa basaga 200.
Muri bo harimo CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba wari wakatiwe gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 36 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Hari kandi Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, wari wakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Me Alain Mukurarinda yavuze ko abahawe imbabazi bidakuyeho ko bakongera gukurikiranwa baramutse basubiye mu byaha.