Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwaburanishije umusore wakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye azira gusambanya abana babiri bavukana biga mu kibura mwaka (gardienne/nursery).
Uwo musore witwa Jean Pierre Ubarijoro alias Dragon uri mu kigero cy’imyaka 30 yari mu Rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, yunganiwe n’abanyamategeko babiri, aburana ubujurire ku gihano yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Huye cya burundu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya abana babiri bava indi imwe, umwe afite imyaka ine undi akagira imyaka itanu bose biga mu kibura mwaka.
Ubarijoro alias Dragon kimwe n’abanyamategeko be baburana bashingiye kuri raporo ya muganga kimwe n’ibyo bavuga ko abatangabuhamya bamushinja ubuhamya bwabo burimo gutera urujijo, nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru wabyanditse.
Abanyamategeko ba Ubarijoro bavuze ko raporo ya muganga yagaragaje ko aba bana nta bikomere bari bafite mu gitsina nyamara abashinja umukiriya wabo bo baravuze ko abana mu bihe bitandukanye yajyaga abasambanya bavuye ku ishuri kuko banyuraga mu isantere aho Ubarijoro alias Dragon yabaga.
Ikindi uruhande rwajuriye ruvuga ko iwabo wabo bana bagiye kurega Ubarijoro alias Dragon kuko bari bafitanye amakimbirane n’aho Ubarijoro yakoraga.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu rwashingiye ku buhamya bw’abana bo ubwabo bivugiye ko yabasambanyije mu bihe bitandukanye ndetse bakabihuza n’imvugo z’abatangabuhamya.
Abo barimo umukozi wabonye abana agiye kuboza bafite amaraso ku gitsina, araboza gusa yabozaga abana bataka ndetse banamubwira ko Ubarijoro alias Dragon yabasambanyije maze nyina w’umwana aje umukozi amubwira uko byagenze nawe niko kujya gutanga ikirego; bamuta muri yombi.
Abunganira Ubarijoro ndetse nawe ubwe basaba ko yagirwa umwere kuko bavuga ko abana bari bafite amaraso ku gitsina nyamara raporo ya muganga ivuga ko abana nta gikomere bari bafite.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ubujurire bwa Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon nta shingiro bufite.
Ubushinjacyaha buravuga ko gusambanya abana ari ibikorwa byose byerekeranye n’ishimisha mubiri nko gukoza urutoki mu gitsina cy’umwana, gukoza urutoki mu kibuno cy’umwana byose biba ari ugusambanya umwana kuko hari nabikinishiriza ku bana kandi nabyo ni ugusambanya umwana.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Raporo ya muganga siyo yonyine yemeza ko umwana yasambanyijwe kuko na Ubarijoro alias Dragon wasambanyije abo bana yashoboraga gukora ibishoboka byose agahisha ibimenyetso byuko asambanya abo bana.”
Uhagarariye ubushinjacyaha yakomeje agira ati ”Ubarijoro alias Dragon wasambanyaga aba bana yashoboraga kudashyira igitsina cye muri abo bana kuko bari bato nawe ubwe yari kugishyiramo akababara kuko iyo myanya y’ibanga yabo bana yari ikiri mito.”
Uhagarariye ubushinjacyaha kandi yakomeje agira ati ”Ariko kuki bariya bana babajijwe bo bagahitamo Ubarijoro alias Dragon niwe mugabo wenyine cyangwa umusore wari muri kariya gace wenyine?”
Uhagarariye ubushinjacyaha ati ”Nyakubahwa Perezida w’iburanisha aba bana Ubarijoro alias Dragon yabasambanyaga mu bihe bitandukanye aho bavaga ku ishuri Ubarijoro akabajyana aho yabaga akabashukisha amarindazi, igikoma n’ibindi nkuko babyivugiye kandi icyaha cyo gusambanya abana ntigisaza ndetse mwibuke ko bariya bana bari bato gushukwa byari byoroshye.”
Kuba Ubarijoro avuga ko iwabo w’abana hari icyo bapfaga, ubushinjacyaha buvuga ko nta shingiro bifite kuko Ubarijoro yari n’umukozi atari n’umwana mu rugo, kandi nta mubyeyi wakwifuza ko abana be bambara urubwa ko basambanyijwe bagamije kubeshya ndetse na Ubarijoro ntagaragaza ibimenyetso bivuguruza ibyo ubushinjacyaha bwagaragaje.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko ubujurire bwa Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon nta shingiro bukwiye guhabwa bukaba bwateshwa agaciro maze igihano yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye cya burundu kikagumaho.
Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon yatawe muri yombi mu mwaka wa 2021, icyaha cyabereye mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza; ni mu gihe biteganijwe ko Urukiko ruzatangaza icyemezo kuri ubu bujurire muri Gashyantare uyu mwaka wa 2025.