Perezida Yoon Suk Yeol wa Koreya y’Epfo yatawe muri yombi

Perezida Yoon, wananiwe guhatira abaturage kugendera ku itegeko rya gisirikare, bigateza akaduruvayo mu gihugu katumye Inteko Ishinga Amategeko imukuraho, akaba arimo gukorwaho iperereza ku byaha byo kwigomeka.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, Yoon Suk Yeol aracyari perezida w’igihugu mu buryo bw’imikorere mu gihe urukiko rw’itegeko nshinga rutaremeza gukurwaho kwe.

Abagenzacyaha bakoresheje inzego n’ibyuma bikata imikwege kugira ngo babashe kwinjira mu rugo rwe, hafi gucakirana n’abashinzwe umutekano we nabo bari bashyizeho imyugariro kugira ngo babakumire.

Byasabye Abagenzacyaha gukoresha inzego n’ibyuma bikata imikwege kugira ngo babashe kwinjira mu rugo rwe.

Perezida Yoon w’imyaka 64, yavuze ko yemeye kwitaba ibiro by’ushinzwe iperereza ku byaha bya ruswa biregwa abayobozi bakuru, kugira ngo hatagira amaraso ameneka.

Mu mashusho ya video y’iminota itatu, Yoon yavuze ko azorohereza iperereza gukora akazi karyo n’ubwo atemeranya naryo, kuko we avuga ko ritubahirije amategeko; ni mu gihe abayobozi b’urukiko rw’itegeko nshinga bo bakomeje kwemeza ko byakozwe mu nzira zemewe.

Umuyobozi w’ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demokarasi, Park Chan-dae, yavuze ko gutabwa muri yombi kwa Perezida Yoon ari ikimenyetso cy’uko ubutabera muri Korea y’epfo ari buzima.

Kuri ubu igihugu kirimo kuyoborwa na Minisitiri w’ubukungu, Choi Sang-mok nka Perezida w’umusigire; ni nyuma yo kugirirwa icyizere kuko uwa mbere bari bashyizeho, Han Duck-soo, nawe yahise akurwaho n’ubwiganze bw’amajwi y’Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Perezida w’umusigire, Choi Sang-mok usanzwe ari Minisitiri w’ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *