Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora (National Electoral Commission-NEC) mu Rwanda, Madamu Oda Gasinzigwa, yasabye abatanze ibisabwa bifuza kuba abakandida mu matora akomatanije ku myanya yaba uw’Umukuru w’igihugu no ku myanya y’Abadepite, kwigengesera no gukurikiza amategeko n’amabwiriza, mu gihe bategereje ko igihe cyo kwiyamamaza kigera.
Ibi ni bimwe mu byo Madamu Oda Gasinzigwa uyobora NEC yagarutseho kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, ubwo hasozwaga igikorwa cyo kwakira kandidatire ku bakandida bashaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu no ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, igikorwa cyatangiye tariki 17 Gicurasi 2024.
Perezida wa NEC yavuze ko muri rusange iki gikorwa cyagenze neza kandi cyitabiriwe cyane, kuko cyasojwe bakiriye abantu 9 bifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, barimo babiri batanzwe n’Imitwe ya Politiki; ni ukuvuga uwa FPR Inkotanyi n’uwa Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) the, ndetse n’abandi 7 bigenga.
Ni mu gihe mu bifuza kuba abakandida ku mwanya w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko nabo bitabiriye cyane, aho barimo ibyiciro bitandukanye harimo urutonde rwatanzwe n’Imitwe ya Politiki 6 (FPR Inkotanyi, DGPR, PDI, PSD, PL na PS Imberakuri), hakaba ibyiciro byihariye birimo urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga ndetse n’icyiciro cy’abashaka kuba Abadepite bigenga.
Avuga ku kigiye gukurikiraho, Madamu Gasinzigwa yagize ati:
“Kuva ejo (31/05) turatangira gusuzuma ibyangombwa batugejejeho kugeza tariki 06/06/2024 ari nawo munsi tuzasohora urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe, turutangarize abatanze ibyangombwa bifuza kuba abakandida n’abanyarwanda muri rusange. Kuva kuri iyo tariki ya 06 kugera kuri 14, kizaba ari igihe cy’uko ufite ibyo atujuje abyuzuza; ari nabwo kuri iyo tariki (14) tuzasohora urutonde ntakuka ruzajya ku rupapuro rw’itora.”
Perezida wa Komisiyo y’amatora kandi yagize ibyo asaba abifuza kuba abakandida n’abanyamakuru, muri iki gihe.
Ati:
“Turasaba abifuza kuba abakandida, twanabahaye amategeko n’amabwiriza, turagira ngo tubamenyeshe ko igikorwa cyo kwiyamamaza kitaratangira…Kizatangira tariki 22/06 kirangire tariki 13/07/2024. Bafite umwanya rero uhagije wo kwiyamamaza; byaba byiza rero batishe amategeko kuko byabagiraho ingaruka; igihe Komisiyo y’igihugu y’amatora yabona ko hari imyitwarire itariyo; ishobora kugukura ku rutonde rw’abakandida.”
Ku itangazamakuru ho yagize ati:
“Itangazamakuru reka mbanze nabashimire ko badufashije, ni abafatanyabikorwa b’ingenzi cyane mu kumeyekanisha iki gikorwa no kwigisha uburere mboneragihugu bujyanye n’amatora. Ariko nanone ahari benshi ntihaburamo umwe cyangwa babiri bateshuka ku bisabwa kugira ngo amatora azagende neza; turabasaba ko baba abanyamwuga birinda gukora ibidakwiriye nko gufasha abakandida kwiyamamaza igihe kitaragera n’ibindi bitemewe barabizi,…bitware neza kuko nabo bagengwa n’amategeko.”
Biteganijwe ko amatora akomatanije y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki 14,15 na 16 Nyakanga 2024, aho azabimburirwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga tariki 14, tariki 15 hatore Abanyarwanda bari imbere mu gihugu, aho hazaba hatorwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53 bo mu mitwe ya Politiki n’abigenga, naho tariki 16 hatorwe Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko ndetse n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Ni mu gihe kandi bitarenze tariki 20 Nyakanga hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora, hanyuma tariki 27 Nyakanga 2024 hatangazwe burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite yo muri uyu mwaka wa 2024.