Urukiko rwemeye ubujurire ku cyemezo cy’uko Kabuga adashobora gukomeza kuburanishwa

Urugereko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, ubu ruri i La Haye mu Buholandi, rwemeye ubujurire bw’ubushinjacyaha n’ubwunganizi bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko ntirwatangaza itariki ubujurire buzatangirira.

Ibi bibaye nyuma y’uko tariki ya 6 uku kwezi kwa Kamena 2023, uru rugereko rwanzuye ko ubuzima bwa Kabuga butameze neza ku buryo yaburanishwa kandi ngo ashobore gukurikira iburanisha mu buryo bwa nyabwo kandi ko bigoye ko ubuzima bwe bwazongera kumera neza mu gihe kiri imbere; umwanzuro wemejwe n’abacamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha, Margaret M. deGuzman na Ivo Nelson de Caires Batista Rosa, ariko Mustapha El Baaj ntiyemeranya na bagenzi be kuri uwo mwanzuro.

Mu cyemezo cyarwo cyo ku wa Gatanu ushize tariki 17 Kamena 2023, Urukiko rwavuze ko rwemeje ubujurire bw’ubushinjacyaha n’ubwunganizi bwa Kabuga ku mwanzuro warwo ko adashobora kuburanishwa, ni nyuma y’aho tariki ya 13 Kamena 2023, Ubushinjacyaha bwari bwasabye uru rugereko kwemera ubujurire bwabwo, bunavuga ko kuba inteko y’abacamanza ubwayo itemeranya yose ko Kabuga adashobora kuburanishwa ari ingingo ituma uwo mwanzuro ugomba kujuririrwa.

Kuri iyo tariki kandi, ubwunganzi bwa Kabuga na bwo bwasabye kujurira, buvuga ko iburanisha rye rikwiye guhagarikwa cyangwa rigasozwa ndetse akarekurwa, aho bwavugaga ko busanga nta shingiro rihari mu mategeko ry’uko habaho ubundi buryo bwo kuburanisha Kabuga nkuko bwemejwe n’uru rugereko ; bunavuga ko iburanisha ryo muri ubu buryo ryahonyora uburenganzira bw’ibanze bwa Kabuga.

Mu kwemera ubujurire bw’impande zombi, Umucamanza Bonomy yashingiye ku mpamvu zirimo nko kuba ‘icyemezo cy’ubwo buryo bundi gikenera ko iburanisha rikwiye kuba mu buryo bubereye (the fairness of the proceedings) kandi umwanzuro w’ako kanya w’Urugereko rw’Ubujurire ushobora gutuma haterwa intambwe nini mu iburanisha’.
Yanavuze ko ubushinjacyaha n’ubwunganizi bagaragaje ko nta kindi bazarenzaho ku mwanzuro w’urugereko rw’ubujurire.
Mu mwanzuro warwo wa tariki ya 6 Kamena 2023, uru rugereko rwavuze ko rwashingiye ku biri mu ngingo ya 18 na 19 y’amategeko arushyiraho, ahavugwamo ko ‘iburanisha rigomba gukorwa mu buryo bubereye kandi bwihuse bunatanga umusaruro, kandi hubahirizwa uburenganzira’.

Rwavuze ko uburyo bwo kubahiriza uburenganzira bwa Kabuga no kugera ku ntego z’ubutabera z’uru rukiko ari ugukoresha ubundi buryo bw’iburanisha busa n’urubanza mu buryo bushoboka bwose, ariko hatarimo ko yahamwa n’icyaha.

Urukiko rwavuze kandi ko kuko Kabuga atazaburana adashobora kuzacibwa urubanza ariko rwo ruzakomeza mu bundi buryo kugira ngo hafatwe umwanzuro ku byaha byibasiye inyoko muntu n’ibya Jenoside aregwa imbere y’abazize n’abarokotse n’umuryango mpuzamahanga muri rusange.

 

IBUKA ivuga iki kuri ibi byemezo, ubundi byagenze gute kugira ngo bigere kuri uru rwego?

Ni icyemezo cyababaje ndetse cyamaganwa n’ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside mu Rwanda, IBUKA ; aho icyo gihe Perezida wa IBUKA, Philibert Gakwenzire, yabwiye BBC ati:

 

“Ubwo yafatwaga, mu by’ukuri IBUKA n’abacitse ku icumu twumvise twiruhukije, tuzi ko noneho ubutabera twavukijwe igihe kinini tugiye kububona. Ariko muri iyi myaka itatu ishize byarakomeje birazurungutana, kugeza ubwo bavuze ngo bitewe n’imyaka afite ntabasha gukurikirana urubanza. Ariko noneho uyu munsi aho icyemezo cyavuze ko atakomeza kuburana twumvise dutunguwe kandi dushegeshwe kurushaho, ku buryo twifuza ko hagomba gushakwa izindi nzira izo ari zo zose kugira ngo ntibizahagararire aho ngaho”.

Ni mu gihe mu iburanisha riheruka rya tariki ya 30 Werurwe 2023, umucamanza Bonomy yari yarisubitse kugeza igihe kitazwi nyuma y’uko uruhande rw’ubwunganizi bwa Kabuga n’urw’ubushinjacyaha bagiye impaka kuri raporo y’inzobere zigenga.

Iyo raporo ku buzima bwa Kabuga, yatangajwe muri Werurwe, yakozwe ku busabe bw’urukiko n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras; izi nzobere zivuga ko ubuzima bwa Kabuga butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo, nk’uko byavuzwe mu rukiko.

Iyo raporo irimo ko ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe bwa Kabuga bwagabanutse ndetse ko afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa (clinical dementia), byatumye tariki ya 10 Werurwe 2023 uru rugereko rw’i La Haye ruba ruhagaritse kumva ibimenyetso bishya mu rubanza rwe, ahubwo ruha umwanya izo nzobere zisabwa ibisobanuro mu Rukiko kuri iyo raporo.

Ni mu gihe nyuma yaho, ubushinjacyaha n’ubwunganizi bavuze icyo batekereza ku bisobanuro by’izo nzobere na raporo yazo, kugeza tariki 30 Werurwe 2023, naho tariki ya 6 Kamena 2023 ni bwo Urugereko rwatangaje umwanzuro wo mu rwego rw’ubucamanza kuri iyo raporo y’inzobere zigenga, no ku ngingo z’ubushinjacyaha n’ubwunganizi kuri iyo raporo, ruvuga ko Kabuga adashobora kuburanishwa ; ari nawo mwanzuro ugiye kujuririrwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *