Umunyarwanda Sibomana Viateur usanzwe ari Umutoza uhugura abandi (Instructor) w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB), agiye gutanga amahugurwa y’abatoza yo ku rwego rwa kabiri (Level II) mu bihugu birimo Namibia, Lesotho na Eritrea, ni mu gihe hari ibyo asaba abatoza b’abanyarwanda.
Ku ikubitiro, Instructor Sibomana Viateur, Umunyarwanda rukumbi wemewe na FIVB utanga amahugurwa ku batoza, azatangirira i Windhoek muri Namibia kuva tariki 10 kugeza ku ya 14 Kamena 2024, mu gihe amahugurwa nk’aya azanayatanga muri Lesotho muri Kanama ndetse m’Ukwakira uyu mwaka wa 2024 yerekeze muri Eritrea.
Instructor Sibomana avuga ko yashimishijwe n’icyizere yagiriwe n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi.
Yagize ati: “Byaranshimishije cyane kuba FIVB imbonamo ubushobozi ndetse ikangirira icyizere cyo gutanga amahugurwa ari kuri high level [urwego rwo hejuru] nk’aya. Bingaragariza bikanampa icyizere ko hari ubushobozi bambonamo kandi nanjye ndabizi neza ko mbufite kuko nifitiye icyizere.”
Ubusanzwe amahugurwa nk’aya aba yarateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu gihugu kizayakira, hanyuma bagasaba FIVB Umutoza uhugura abandi (Instructor) uzaza kubafasha, hagendewe ku bintu bitandukanye birimo n’ubumenyi afite.
Instructor Sibomana Viateur yagize ibyo asaba abatoza b’abanyarwanda!
Nyuma yo guhabwa izi nshingano zo guhugura abatoza mu bihugu bya Namibia, Lesotho na Eritrea, Instructor Sibomana mu kiganiro na Umusarenews yashimye urwego Volleyball yo mu Rwanda igezeho, asaba abatoza kongera ubumenyi.
Ati: “Ndashima urwego Volleyball y’u Rwanda igezeho, haba ku bakinnyi ndetse n’abatoza; ariko nkakangurira cyane abatoza bagenzi banjye kongera ubumenyi. Ni byiza ko abatoza bo mu gihugu cyanjye bakora amahugurwa menshi bazajya babona kuko abongerera ubumenyi, na cyane ko volleyball ari umukino utera imbere umunsi ku munsi.”
Instructor Sibomana Viateur yasoje ashimangira ko hakenewe amahugurwa menshi ku batoza bo mu Rwanda kuko badakwiye gutoza nk’uko nabo batojwe, anaboneraho kuvuga ko yashimishijwe no kubona ku rutonde rw’abatoza 33 azahugura muri Namibia hariho n’Umunyarwanda Dr Mbanza Sylvester wahoze atoza Police VB.
Uretse Dr Mbanza ukomoka mu Rwanda, abandi batoza bari ku rutonde rw’abo azahugurira muri Namibia bazaturuka muri iki gihugu kizakira aya mahugurwa, abandi bave muri Afurika y’Epfo, Mozambique, Malawi, Angola ndetse na Zimbabwe.
Instructor Sibomana Viateur yakinnye umukino wa Volleyball kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu wa 2009 aho yakiniye amakipe atandukanye nka Les Vedettes du Lac n’Umubano Blue Tigers (UBT).
Asoje gukina yatoje amakipe nka APR kuva 2009 kugeza 2017 ubwo yerekezaga muri KVC yatoje kugera 2023, gusa mu 2019 yifashishijwe na Gisagara VC anayiha igikombe cy’Akarere ka 5 (Zone 5), ndetse akaba yaranatoje mu ikipe y’igihugu y’abagore kuva mu 2010.
Ni mu gihe avuye muri KVC, Instructor Sibomana Viateur yerekeje muri Benin aho kugeza ubu akora nka ‘Volleyball Sport Expert and Researcher’ muri Minisiteri ya siporo y’iki gihugu; ni mu gihe kandi yatangiye gukora nk’Umutoza utoza abandi (Instructor) wa FIVB muri Nzeri 2019.