Ngendahimana weguye muri RALGA asanga ari ibisanzwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, nibwo hasakaye amakuru avuga ko Ngendahimana Ladislas wari Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yeguye ku nshingano ze, mu gihe we avuga ko ari ibisanzwe.

 

Ni inkuru yamenyekanye bwa mbere binyuze ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter y’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), gusa nawe aza kubyemeza.

 

Mu kiganiro kigufi cyane yahaye Imvaho nshya, Ngendahimana abajijwe koko niba ayo makuru ari ukuri, yagize ati:

“Ni ibisanzwe”

 

Ladislas Ngendahimana yahawe umwanya w’Umunyamabanga mukuru wa RALGA muri Mata 2018, ni mu gihe mbere yaho yari ashinzwe itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

 

Uyu mugabo kandi asanzwe ari umuhanga mu gusobanura no gusesengura Politiki by’umwihariko mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *