Kuva tariki 18 kugeza 20 Ugushyingo 2024, mu Rwanda hazabera inama ihuza Umuryango w’Afurika uteza imbere kuyobora imishinga (Project Management Institute Africa), aho mu gikorwa yo kumurika iyi nama, Umuyobozi wa PMI Rwanda, Innocent Kayigamba yasabye ibigo bya Leta n’iby’abikorera kujya bifashisha abayobora imishinga bya kinyamwuga mu gihe bashyira imishinga yabo mu bikorwa.
Ni inama ngarukamwaka ihuza ibyiciro bitandukanye birimo abakora mu bijyanye no kuyobora imishinga yaba imito n’iminini, inzego za Leta ndetse n’abo mu rugaga rw’abikorera baturutse hirya no hino muri Afurika; aho inama iheruka ya 2023 yabereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya yitabirwa n’abantu bagera kuri 700; ni mu gihe iy’uyu mwaka i Kigali yitezweho kuzakira abarenga 1000.
Ubwo yamurikaga ku mugaragaro ibikorwa by’iyi nama izaba mu Ugushyingo, Umuyobozi wa PMI muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, George Asamani yavuze ko kugeza ubu inkunga ku mishinga ziboneka, ariko hakiri icyuho mu kuyiyobora no kuyishyira mu bikorwa, gusa avuga ko hamwe no gukomeza ibikorwa byabo birimo ubukangurambaga, amahugurwa ndetse n’inama nk’iyi igiye kuba, bizeye ko mu gihe kizaza imishinga izajya iyoborwa inashyirwe mu bikorwa bya kinyamwuga.
Bwana Asamani yongeyeho ati:
“Ntabwo Umugabane wa Afurika ari ukwitabira imikoranire mu rwego rw’ubucuruzi gusa, ahubwo iranavugurura ahazaza hayo. Kubaka ubushobozi bw’Afurika i Davosi, no kuba ibihugu bya Misiri na Etiyopiya byarabaye Abanyamuryango bya BRIC, bigaragaza ko ubuhangange bw’Umugabane wa Afurika bugenda bwiyongera ku ruhando mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati:
“Uku kwisuganya mu rwego rw’ubukungu ndetse na Politiki bitanga amahirwe mu gusembura urwego rw’ishoramari ku mugabane wa Afurika, tukaba turajwe ishinga no guhindura isura y’umugabane kugira ngo ubushobozi n’umutungo umugabane wibitseho bimenyekane nk’igicumbi cy’imicungire y’imishinga n’imihangire y’udushya.”
Ni mu gihe Umuyobozi wa PMI Rwanda, Innocent Kayigamba yavuze ko iyi nama izafasha abanyarwanda kumenya ko kuyobora imishinga ari umwuga, ndetse abagize PMI Rwanda bibafashe kongera ubumenyi kuko izitabirwa n’abantu batandukanye kandi banafite ubumenyi butandukanye.
Ati:
“Kwakira iyi nama mu Rwanda ni iby’ingenzi kuko bizatuma abanyamwuga mu kuyobora imishinga bongera ubumenyi n’ubunyamwuga bishingiye ku mahirwe ahari mu rwego rw’ubukungu. Ikindi kandi bizagaragaza ubushobozi urubyiruko rufite mu micungire y’imishinga, hagendewe ku bikenewe mu rwego rw’ubukungu bw’igihugu.”
Bwana Kayigamba yasoje asaba ibigo bya Leta n’iby’igenga mu Rwanda kujya bakoresha abayobora bakanakurikirana imishinga b’abanyamwuga kandi babifitiye ubumenyi, anavuga bizajya bituma imishinga yabo yaba imito n’imini izajya igera ku ntego.
PMI yashinzwe mu 1969, ikaba ubu ifite abanyamuryango 668,563 mu bihugu 214, ikanakorana n’imiryango 200, aho imaze gutanga impamyabumenyi 1,662,962, naho PMI Afurika yo ikorera mu bihugu 24, ni mu gihe PMI Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2020 ikaba ifite abanyamuryango b’abanyamwuga bagera kuri 200 bafasha mu kuyobora no gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye.