Kimwe n’ahandi mu gihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Mutarama 2023, mu Karere ka Rwamagana hizihirijwe Umunsi w’Intwari z’Igihugu, abaturage basabwa kuzirikana aho ibikorwa by’intwaro zagejeje u Rwanda, hanasozwa imikino y’Umurenge Kagame cup.
Ni umunsi wari ufie insanganyamatsiko igira iti: ‘Ubutwari mu banyarwanda, Agaciro kacu’; witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, ari kumwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, abayobozi b’inzego z’umutekano n’abaturage, by’umwihariko abatuye Kigabiro, aho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’Akarere.
Abaturage n’urubyiruko bahawe ikiganiro ku mateka y’ubutwari bw’abanyarwanda, bakangurirwa kwimakaza indangagaciro z’ubutwari zirimo gukunda Igihugu, ubwitange, kugira ubushishozi, ubupfura, kuba intangarugero, kuba umunyakuri no kugira ubumuntu.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, yabibukije gusigasira ibyagezweho, no kuzirikana aho ibikorwa by’Intwari z’igihugu zakigejeje.
Ati:
“Umunsi nk’uyu tuzirikana aho ibikorwa by’Intwari z’igihugu cyacu byagejeje u Rwanda. Nk’uko tubiririmba mu ndirimbo yubahiriza Igihugu, abakurambere b’intwari bitanze batizigama kugira ngo tubone u Rwanda rw’abanyarwanda bubashywe, bunze ubumwe kandi bafite agaciro. Nk’abanyarwanda dufite inshingano zo gusigasira ibyagezweho, kurwanya ikibi no guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwagize atasubira. Duharanire kuba intwari mu byo dukora, dushyira imbere inyungu rusange, tubungabunge ibikorwaremezo kugira ngo bidufashe gutera imbere.”
Ni mu gihe kandi hanasojwe imikino y’umupira w’amguru y’Umurenge Kagame Cup 2022/2023, aho mu bagore ikipe y’Umurenge wa Nyakariro yegukanye igikombe itsinze iy’Umurenge wa Muhazi kuri penelite 4 kuri 3, nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota isanzwe y’umukino, ni mu gihe mu bagabo igikombe cyatwawe na Gishari itsinze Gahengeri nayo kuri penalite 4 kuri 3, nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe.
Amakipe yatwaye ibikombe mu bagabo n’abagore yahawe igikombe kinini n’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu y’u Rwanda (150,000Frw), mu gihe ayabaye aya kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma yahawe igikombe gito n’amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda (100,000Frw).
Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi: