Rwanda: Umudepite wigeze no kuba PS wa MINALOC yatawe muri yombi kubera imbunda!

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Depite Eugène Barikana, akurikiranyweho gutunga intwaro (imbunda) bitemewe n’amategeko.

 

Ibi RIB yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X (yahoze yitwa Twitter), aho Barikana usanzwe ari Umudepite mu Nteko ishingamategeko y’u Rwanda yatawe muri yombi kubera gutunga imbunda atabyemerewe n’amategeko.

 

RIB ntiyatangaje umubare w’imbunda Barikana yafatanywe, gusa ivuga ko yisobanuye avuga ko ‘Izo ntwaro (imbunda) yazitunze kera akibana n’abasirikare, nyuma akibagirwa kuzisubiza.’

 

Kugeza ubu Honorable Eugène Barikana afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje ngo hagaragazwe uburyo yazibonyemo n’impamvu yari azitunze bitemewe n’amategeko.

 

Ni mu gihe kandi RIB yibutsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga, kandi ko unyuranije nayo uwari we wese aba akoze icyaha ndetse ko akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.

 

Eugène Barikana ntabwo ari mushya muri politiki y’u Rwanda, dore ko yigeze no kuba Umunyamabanga uhoraho (Permanent Secretary -PS) muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *