Bomboko yashinjwe uburyarya n’uwo mu muryango wa Kajuga wari Perezida w’interahamwe

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, mu Rukiko rwa rubanda rw’i Buruseli (Brussels) mu Bubiligi hakomeje urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, umutangabuhamya wo mu muryango wa Kajuga Robert wari Perezida w’interahamwe amushinja uburyarya, anagaruka kuri mwene wabo.

Ni urubanza rwakomeje humvwa abatangabuhamya batandukanye, aho umutangabuhamya wo mu bwoko bw’Abatutsi bahigwaga ndetse akaba no mu ishyaka rya Parti Liberal (PL), dore ko ari n’uwo mu muryango wa Kajuga Robert wari Perezida w’interahamwe, ari umwe mu batanze ubuhamya.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko tariki 06 Mata 2024 ubwo haraswaga indege yari itwaye Perezida Habyarimana yari iwe mu rugo, bukeye n’ubwo radiyo yari yatangaje ko abantu bahama mu ngo zabo, we yahakuwe n’umusirikare, abajyana kuri burigade yari hafi yaho.

Yakomeje avuga ko bavuye kuri burigade bakajya muri ETO Muhima, bahamara iminsi, hanyuma bahakurwa n’abasirikare ba Minuar bajya kwa Matayo Ngirumpatse wari Perezida wa MRND babifashijwe n’umugore we, ariko interahamwe zikomeje kubakurikiranayo ngo zibice, tariki 09 Mata 1994 bahungira muri Hotel des Diplomates bahamara iminsi 2, tariki 11 Mata 1994 baza kuhava bajya muri Hotel des Milles Collines.

Umutangabuhamya yagaragaje uko Bomboko yari indyarya!

Uyu mutangabuhamya yavyze ko mwene wabo Kajuga Robert yajyaga amusanga kuri Hotel des Milles Collines, abajijwe icyo yabaga aje kuhakora asbiza agira ati:

“Hari imiryango namusabye ko ayingereza muri Hotel, harimo umuryango wa Alexis, hari uwa Kirori wari mu Kiyovu, hari n’undi muryango wari uri i Nyamirambo, hakaba n’umuryango wa Jean Pierre Mudaheranwa. Umuryango wa Jean Pierre Mudaheranwa yabashije kuwuzana muri Hotel, ariko uwa Kirori arampakanira, ambwira ko atajyayo kuko nawe mu Kiyovu bamwica.”

Yongeyeho ati:

“Hari n’abo Robert Kajuga yambwiye ko ari bubanzanire muri Milles Collines na Emmanuel Nkunduwimye(Bomboko), ariko Bomboko bukeye bwaho yambwiye ko yasanze babishe. Bomboko ubundi twari dusanzwe tuziranye, icyo navuga ni uko igihe namubonaga muri Milles Collines namusuhuje mwisanzuyeho.”

Umutangabuhamya yongeyeho ko inshuro zose yabonye Bomboko yabaga ari kumwe na Kajuga Robert, anavuga ko na mbere ya tariki 06 Mata 1994, bari basanzwe baziranye na Bomboko.

Asabwe kuvuga ku myitwarire ya Bomboko, umutangabuhamya yagize ati:

“Yari umuntu usanzwe aganira, ariko akaba indyarya, nta wamenyaga icyo atekereza.”

Yemeje kandi ko nk’uko yabivuze mu 2012, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga Bomboko yahindutse, anemeza ko yanamubonanaga na Georges Rutaganda wari Visi Perezida w’interahamwe, ari umuntu utuje kandi umeze neza.

Ati:

“Yari umuntu utuje, umeze neza. Aho yashakaga kujya hose cyane cyane mu bice bya Nyamirambo nta kibazo yahajyaga yemye. Robert Kajuga we ntabwo yigeraga akandagira mu bice bya Kicukiro.”

Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko bwa nyuma abona Bomboko mu gihe cya Jenoside yari agiye kumumbwira ko atabashije kuzana umuryango w’uwitwa Florence kuko yasanze bamwishe; ni mu gihe kandi ngo nyuma yongeye kumubona muri Rwanda Day mu 2019.

Ati:

“Nk’uko nabibabwiye ntabwo nigeze mbona Bomboko ari wenyine, atari kumwe na Kajuga Robert. Muri 2019, naramubonye birantangaza kuko siniyumvishaga ukuntu uwo muntu wavugwaga mu nterahamwe, ari aho, twarasuhuzanyije birantangaza, ariko nkanibaza ukuntu ari aho.”

Nkunduwimye Emmanuel Bomboko yatangiye kubaranishwa n’Urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi tariki 08 Mata 2024, bikaba biteganyijwe ko urubanza rwe ruzapfundikirwa tariki 07 Kamena 2024, humviswe abatangabuhamya bakabakaba 100; bazaba barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abo bafitanye isano, abafashwe ku ngufu ndetse hakazanumvwa inzobere ku mateka y’u Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *