Amatora mu Rwanda: Hafi miliyoni 9 n’ibihumbi 500 nibo bamaze kugera kuri lisiti y’itora

Mu gihe mu Rwanda hategerejwe amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024; Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yagaragaje abantu kugeza ubu bari kuri lisiti y’itora bemerewe gutora, abatabyemerewe, abemerewe gutorera aho bageze, ndetse n’uko abantu bamenya ko bari kuri lisiti y’itora, aho bazatorera n’uburyo bakwimuka.

Ibi ni ibyagarutsweho n’umukozi wa NEC ushinzwe gutangaza amakuru y’urwo rwego, Moïse Bukasa Karani mu kiganiro na Kigalitoday, avuga ko kugeza ubu urutonde rw’abemerewe gutora ruriho amazina n’imyirondoro by’Abanyarwanda hafi miliyoni 9 n’ibihumbi 500.

Ni bande bari kuri lisiti y’itora kugeza ubu?

Bukasa avuga ko umuntu wese ufite indangamuntu y’u Rwanda kandi wujuje imyaka 18 agomba kugenzura ko ari no kuri lisiti y’itora, kuko Komisiyo y’Amatora ikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), aho abantu bose bujuje imyaka 18 y’amavuko bahita bashyirwa kuri iyo lisiti.

Yagize ati:

“Abafite imyaka 18 bose twebwe turabakoporora (extracting and importing) dukoresheje ikoranabuhanga, bakaza kuri lisiti y’itora, ni ukuvuga ko ufite Indangamuntu kandi yujuje imyaka 18 wese tuba tumufite kuri lisiti y’itora.”

Icyakora Bukasa yongeraho ko iyo lisiti ngo ibanza gukorerwa ikosora, kuko hari abujuje ibyo byombi ariko barapfuye cyangwa harimo amazina y’abahamijwe n’inkiko ibyaha biremereye.

Ni bande batemerewe gutora?

Abantu batemerewe gutora ni abafite imiziro inyuranye harimo abari mu igororero (gereza) cyangwa abatarahanagurwaho ibyaha n’inkiko, bijyanye na Jenoside cyangwa ibyibasiye inyoko-muntu, ubwicanyi, ubuhotozi, gufata abagore ku ngufu no gusambanya abana.

Bukasa ati:

“Muri gereza nta biro by’itora bihaba. Ibyo bivuze ko abari yo batemerewe gutora.”

Undi muntu kugeza ubu utazashobora gutora, ni udafite Indangamuntu azerekana kuri site y’itora, kuko ari yo yonyine buri wese agomba kwitwaza agiye gutora, nyuma y’uko amakarita y’itora atagikoreshwa.

Na none abantu batazashobora gutora biboroheye n’ubwo baba bari kuri lisiti y’itora, ni abazajya gutorera aho batiyandikishije, bakaba basabwa kureba aho bazatorera no kwiyimura hakiri kare bakoresheje telefone, mu gihe aho babarurirwa hatabanyuze.

Ni bande bemerewe gutorera aho bageze hose?

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko kugeza ubu imigereka itemewe, nta muntu uzajya gutorera aho atiyandikishije, kereka abantu bamwe bafite inshingano zihariye bemerewe gutorera aho bageze hose barimo abasirikare, abapolisi, indorerezi z’amatora, abaganga n’abanyamakuru, kuko bitabashobokera kuba ahantu biyandikishije kuzatorera.

Ni gute wamenya ko uri kuri lisiti y’itora, aho uzatorera n’uburyo wakwimuka?

Kugeza ubu harimo gukoreshwa telefone, aho umuntu akanda *169# agakurikiza amabwiriza, agahita abona ko ari kuri lisiti y’itora, akamenya site azatoreraho, ariko yabona ko aho azatorera hatamworoheye agakanda iyo mibare akiyimura ajya aho yifuza.

Ni mu gihe Moïse Bukasa Karani ushinzwe gutangaza amakuru muri NEC, yanavuze ko abifuza kwimuka aho bazatorera batagomba kurenza tariki ya 29 Kamena uyu mwaka wa 2024, kuko nyuma yaho bizaba bidakunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *