Kajuga Robert wari Perezida w’interahamwe, umuryango we wamusabye kubireka, arabyanga!

Ubwo yatangaga ubuhamya, uwo mu muryango wa Kajuga Robert wabaye Perezida w’Interahamwe yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi ko abavandimwe be bamwinginze, bamusaba kuva muri uyu mutwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko arabyanga bitewe ahanini n’amasoko yahabwaga na Leta.

Ibi uyu mutangabuhamya yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, ubwo yatangaga ubuhamya mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel Bomboko, wagaragaye cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi MU 1994, ari nabyo byaha akurikiranyweho; ari kumwe na Kajuga Robert wari Perezida w’interahamwe na Georges Rutaganda wari Visi Perezida we.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko ubwo umutwe w’interahamwe utari wakaremwe habanje gushyirwaho ikipe y’umupira w’amaguru, icyo gihe ngo Kajuga Robert yari akiri umujene (muto), Perezida Habyarimana aramwiyegereza.

Yagize ati:

“Inama z’interahamwe zaberaga kwa Kajuga Robert, habagaho no gushakisha abarwanashyaka ba MRND babakuye mu yandi mashyaka nka PL, MDR, bakajya mu nterahamwe nk’uko babisabwaga na Perezida Habyarimana. Habanje kubaho gushyiraho n’ikipe y’umupira w’amaguru. Icyo gihe n’umutwe w’interahamwe wari utararemwa. Kajuga bamugira perezida, ibyo byaberaga kuri Hotel Horizon ku i Rebero. Perezida Habyarimana aramwiyegereza, yari akiri muto cyane ari umujene. Nibwo interahamwe zavutse ubwo. Ni uko yahindutse umukuru w’interahamwe. Bamwiyegereza ubwo batangira kumuha ibiraka by’amasoko.”

Umutangabuhamya yakomeje avuga ko byari bigoye ko Kajuga Robert yashobora gusubira inyuma, dore ko banamwicaje ngo bamusabe kubireka akabananira.

Ati:

“Nyuma habayeho ubwicanyi mu Bugesera mu 1992. Ndibuka neza ko abavandimwe be 6 bateranye bahamagaza Robert kugira ngo bamubaze ibyabaye cyane ko abishe Abatutsi i Nyamata bari bambaye nk’iby’interahamwe. Robert Kajuga yabahakaniye ko atari bo, avuga ko interahamwe zo zirimo gutegura umukino w’umupira w’amaguru. Nibwo bamusabye ko ava burundu mu mutwe w’interahamwe kuko babonaga ko ibikorwa by’uwo mutwe bifitanye isano n’ubwicanyi. Byakomeje kubera umuryango umutwaro ukomeye.”

Ni mu gihe abajijwe impamvu abona Kajuga yanze kuva ku buyobozi bw’interahamwe, umutangabuhamya yagize ati:

“Ntabwo byose nabimenya, ariko bari baramuhaye ijipe [Jeep] agendamo, hari n’ibindi bijyanye n’ubucuruzi bamworoherezaga binyuze muri banki yitwaga BACAR yayoborwaga na murumuna wa [Col Theoneste] Bagosora.”

Uyu mutangabuhamya kandi yasobanuye ko Kajuga Robert n’abavandimwe be bose bari Abatutsi, ndetse ngo n’ababyeyi babo bishwe tariki ya 7 n’iya 8 Mata 1994 bazize ko bari muri ubu bwoko.

Ni mu gihe Kajuga Robert yahunze u Rwanda muri Nyakanga 1994, ahungira muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ari naho yafatiwe; agezwa imbere y’ubutabera akatirwa igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma aza gupfa mu mwaka wa 2007.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *