Gatsibo: Hatangijwe ‘Mbwira nkuri hafi’, uburyo bwo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo

Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, mu Murenge wa Nyagihanga hatangirijwe gahunda ya ‘Mbwira nkuri hafi’, yitezweho kurushaho kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo.

Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, aho ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burangajwe imbere n’Umuyobozi wako, Bwana Gasana Richard batangirije iki gikorwa mu Murenge wa Nyagihanga, hagamijwe gusanga abaturage aho bari bakaganira nabo, ndetse bakanabakemurira ibibazo batarinze gukora ingendo ndende.

Ubwo yaganiraga n’abayobozi bahagarariye abandi barimo Inama Njyanama y’umurenge, abahagarariye utugari, ndetse n’abavuga rikumvikana, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yabibukije ko bakwiye guha agaciro inshingano barimo agira ati:

“Turi intumwa, twatumwe n’Umukuru w’Igihugu kuko abaturage nibo batoye Umukuru w’Igihugu, hanyuma nawe ibyo azakora abishyira mu gitabo gikubiyemo imigabo n’imigambi, Perezida wa Repubulika nawe yifashisha amategeko, hajyaho ubuyobozi bumwunganira kugera hasi ku mudugudu, hari abatorwa n’abapiganirwa akazi, aha niho twese tubarizwa rero dufite ubutumwa, ni ubutumwa bwo gukorera umuturage.”

Ni mu gihe bamwe mu bayobozi bari muri iyi gahunda ya ‘Mbwira nkuri Hafi’ bemeje ko ari gahunda nziza kandi bishimiye, aho biteze ko izabafasha gukemura bimwe mu bibazo byari byarababanye ingutu.
‘Mbwira nkuri Hafi’ ni imwe muri gahunda zatekererejwe mu mwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo wabaye mu ntangiriro za Kanama 2022; mu gihe ibiganiro nk’ibi bizakomereza no mu yindi Mirenge igize aka Karere.

 

 Andi mafoto yaranze iki gikorwa:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *