Kigali: Polisi yerekanye ibinyabiziga 203 byafashwe mu ijoro rimwe bidacanye amatara

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2023, Polisi y’ u Rwanda yerekanye ibinyabiziga 203 bigizwe na moto 164 n’imodoka 39 yafatiye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, kubera kugenda mu muhanda bidacanye amatara kandi ari mu masaha y’ijoro.

Ni ibinyabiziga byafashwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 14 Kanama 2023, aho Polisi yavuze ko yafashe ibi binyabiziga mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda.

Ubwo herekanwaga ibi binyabiziga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko gucana amatara y’ibinyabiziga ari ihame ku mushoferi mu gihe cy’ijoro.

Yagize ati:

 

“Kuvuga ngo nibeshye, Polisi igiye gukora ikintu gituma umuntu atazibagirwa gucana amatara ku buryo agomba kuvuga ngo ngiye gucana amatara kuko ikinyabiziga cyanjye kirayafite.”

Yakomeje avuga ko Polisi ikora ibishoboka byose ngo buri wese amenye ko ari ngombwa gucana amatara igihe bwije, bityo ko abatwara ibinyabiziga bafashwe badacanye amatara bagiye gucibwa amande.

Ati:

 

“Ubutumwa ni uko bagomba gucana amatara kuko n’ubutumwa turabwohereza dukoresheje telefone n’amatangazo tujya tuyatanga. Nta mpamvu n’imwe, nta n’urwitwazo na rumwe utwara ibinyabiziga afite rwo gutwara adacanye amatara bwije.”

Ni mu gihe abashoferi bavuga ko kudacana amatara nijoro biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuba ikinyabiziga gishobora gukubita mu mikuku akazima, kuba cyarapfuye no kuba umuntu yakwibagirwa kuyacana.

Uwitwa Niyoniringiye Jean Claude wafashwe atwaye moto adacanye amatara ati:

 

“Ndabizi ko gutwara ibinyabiziga ucanye amatara ari itegeko, ariko ndabisabira imbabazi kuko sinari nzi ko nari ndimo kugenda ritatse.”

Nk’uko amabwiriza yashizweho abivuga, abafite imodoka bafashwe badacanye amatara bagomba gucibwa amande y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe abafatwa batwaye moto batacanye amatara bo bacibwa ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *