Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon sports bwahagaritse Fan clubs (amatsinda) icumi; ni nyuma yo gusanga ayo matsinda y’abafana n’abakunzi bayo batuhiriza inshingano uko bikwiye.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwegeranya imbaraga zizayifasha kugera ku ntego zayo muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024, aho kugira ngo bigerweho abakunzi ndetse n’abanyamuryango bayo bagomba kubigiramo uruhare, na cyane ko ari yo kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.
Mu rwego rwo gukomeza kugendana n’abo bahuje icyerekezo cy’ikipe, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo guhagarika amatsinda icumi (Fanclubs) y’iyi kipe adakora uko bikwiye; arimo Urungano Fanclub, Ishema ry’Umurayon, Rusizi Bugarama Fanclub, The Blue Sky Fan club, The Blue Stars Fan club, Gikundiro Yacu fan club, Gicumbi cy’Abarayon Fan club, Champions Fan clb, Indatwa Fan club, na Kinyaga Fan club.
Mu mpamvu zo gufata iki cyemezo zagaragajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe iherutse kwegukana igikombe kiruta ibindi (Super Cup) inyagiye mukeba wayo APR FC ibitego bitatu ku busa; ni uko izi Fanclubs zitagitanga imisanzu, kutagaragaza abanyamuryango bagize itsinda, kutagaragaza Komite Nyobozi igize itsinda ndetse no kutitabira ibikorwa by’Umuryango.
Ni mu gihe aya matsinda yose yahagaritswe igihe cy’amezi atatu y’agateganyo, bivuze ko nyuma y’icyo gihe Ubuyobozi buzareba niba hari icyo yakozwe mu rwego rwo kwisubiraho no kugendera mu murongo ikipe ya Rayon Sports yihaye kugira ngo ibihano bikurweho.