Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda yishimiye ubuzimagatozi n’abanyamuryango bashya

Ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, habaye inama y’Inteko rusange ngarukamwaka y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, hishimirwa kuba iri shyirahamwe ryarabonye ubuzima gatozi, bakira abanyamuryango bashya, ndetse banagezwaho gahunda y’ibikorwa by’umwaka utaha.

 

Ni Inteko yari iyobowe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, Bwana Kamanda Tharcisse, afatanyije na Visi Perezida, Bwana Gakirage Philippe ndetse n’Umunyamabanga Mukuru, Uwitonze Felix.

 

Ni inama yitabiriwe n’abanyamuryango 9 b’iri Shyirahamwe, aho mu ngingo nyamukuru zo kuganirwaho harimo; Kugezwaho Raporo y’Umwaka wa 2020 n’uwa 2021, Kwiga kuri gahunda y’itangira rya Shampiyona y’ikiciro cya mbere n’icya kabiri, ndetse no kwakira Abanyamuryango bashya.

 

Ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro, Perezida w’Ishyirahamwe, Bwana Kamanda Tharcisse yahaye ikaze abanyamuryango nyuma y’igihe bari bamaze badahura ngo bakore inteko rusange, abifuriza inama nziza, kurangwa n’ubworoherane no kwiga ku by’ingirakamaro biharanira iterambere ry’umukino wa Rugby mu Rwanda.

 

Kamanda kandi yaboneyeho gushima ubwitange bagaragaza, by’umwihariko mu gihe amakipe aba ategura imikino, ashimira abayobozi bayo ku bwitange bwabo mu myaka ibiri ishize ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyarakajije umurego, ariko ntibadohoke mu rwego rw’iterambere ry’uyu mukino; by’umwihariko ashima amakipe nka Burera, Muhanga na Thousand Hills uburyo bakomeje kuba hafi abakinnyi babo, gusa anavuga ko n’abandi babikoze ntibimenyekane, bakoraga ibiteza imbere umukino.

Ubwo yagezaga ku banyamuryango imyanzuro y’inama iheruka, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, UwitonzeFelix, yababwiye ko icyo bishimira kuri ubu, harimo kuba mu mwaka 2019 barabonye Ubuzima gatozi bahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), abanyamuryango bari mu nama bemeze imyanzuro yose ku bwiganze.

 

Ni mu gihe Umukozi ushinzwe ibikorwa by’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, Bwana Muhire John Livingstone, yavuze ko mu mwaka wa 2020 bungutse amakipe abiri mashya mu bagabo n’abagore ya UR Rwamagana; anaboneraho gushimira Uwamahoro Pauline ushinzwe Siporo y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda wagize uruhare mu gushingwa kw’izi kipe.

Yakomeje avuga ko Ishyirahamwe ribifashijwemo n’umufatanyabikorwa Penguins, basinye amasezerano afite agaciro ka Miliyoni 69 z’u Rwanda (69,000,000 FRW), zikazaherwaho ubwo hazaba kubakwa ikibuga kigezweho cy’uyu mukino, ndetse Perezida w’Ishyirahamwe yemeza ko nyuma yo gusura ahantu hatandukanye hazubakwa iki kibuga kigezweho cy’Umukino wa Rugby, mu Karere ka Kamonyi ibiganiro bigeze kuri 80%, igisigaye ari ugushyiraho umukono, kuko ubutaka buhari ndetse na Minisiteri ya Siporo irimo kubibafashamo.

 

Mu bindi iyi Nama y’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda yakoze, harimo kwakira abanyamuryango bashya 3 aribo Ruhango Zebra Womens Rugby Club, UR Rwamagana Campus/Okapi (Men and Women) na UR Nyagatare/Bulls (Men and Women), ni nyuma yo kuzuza ibisabwa n’amategeko, birimo; Icyemezo cy’ubuzima gatozi no kuba bitabira ibikorwa (amarushanwa) bitegurwa n’Ishyirahamwe.

 

Ni mu gihe kandi abanyamuryango banagejejweho bimwe mu bikorwa biteganywa mu Mwaka w’Imikino 2022/23 birimo; nko mu kwezi kwa Kamena 2023 kuba Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izitabira Amarushanwa nyafurika mu bahugu n’abakobwa, Amahugurwa y’ubuvuzi bw’ibanze mu mukino wa Rugby, Amahugurwa yo kongerera imbaraga abakinnyi n’uburyo bakwitwara mu kwiyitaho nk’abakinnyi, Shampiyona y’icyiciro cya mbere 15s (mu kwezi kwa 11[Ugushyingo]), icyiciro cya kabiri (mu Kwezi kwa 10[Ukwakira]), Shampiyona y’Amashuri, Irushanwa y’amakipe 6 y’abakinnyi bakina ari 15, Guhugura abakinnyi bakiri bato U-14 ibijyanye na Tag Rugby, Guhugura abanyamakuru ba Siporo ku bijyanye n’uyu Mukino, ndetse n’andi marushanwa mpuzamahanga n’ayo mu gihugu ikipe zo mu Rwanda zizitabira, harimo n’Ikipe y’Igihugu.

 

Andi mafoto yaranze iyi nama y’Inteko rusange:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *