Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 21(U21), yatakaje umukino wa kabiri muri shampiyona nyafurika y’abatarengeje iyo myaka (Africa U21 Nations Volleyball Championship 2022), irimo kubera muri Tuniziya.
Iyi kipe y’u Rwanda y’ingimbi, yatsinzwe umukino wa kabiri n’ikipe y’igihugu ya Libya, aho yatsinzwe amaseti atatu kuri imwe(Libya yatsinze iseti ya mbere 25-18, iya kabiri 25-13, u Rwanda rutsinda iya gatatu 26-24, mu gihe iya kane Libya yayitsinze ku manota 25-18).
Ni mu gihe umukino wa mbere wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, nawo utagendekeye neza abasore bahagarariye u Rwanda batozwa n’umutoza Dominique Ntawangundi, dore ko batsinzwe na Misiri amaseti atatu ku busa (25-16, 25-13 na 25-13).
Ni mu irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 8 agabanyije mu matsinda 2, bivuze ko buri tsinda rigizwe n’amakipe 4; aho u Rwanda ruherereye mu itsinda rya 2 kumwe na Cameroon, Misiri na Libya, mu gihe irindi tsinda rigizwe na Tunisia yakiriye irushanwa, Morocco, Nigeria na Gambia.