Gatsibo: Hangijwe umuyoboro w’amazi watwaye hafi Miliyari ebyiri, Imparata 20 zitabwa muri yombi

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, ku bufatanye bw’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Akarere ka Gatsibo, mu Mirenge itandukanye harimo kubera ubukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha birimo ibyangiza ibidukikije, aho nk’abacukura amabuye bangije umuyoboro w’amazi watwaye hafi Miliyari 2, hafatwa 20 bazwi nk’Imparata.

Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka” bwatangirijwe ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Muhura, bwitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, ari kumwe n’Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba, Hubert Rutaro, abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, ndetse n’abaturage b’uyu Murenge; aho baganirijwe banigishwa kugira uruhare rwabo mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha, banasobanurirwa ibijyanye n’itegeko rivuguruye ryo kurengera ibidukikije; dore ko i Muhura ari hamwe mu hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti.

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba Rutaro Hubert, yasabye abatuye i Muhura kwirinda kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko ari kamwe mu duce dukungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bityo tubonekamo abantu bishora mu bucukuzi butemewe.

Ati:

 

“Iyo uvuze Muhura uba uvuze ikawa n’amabuye y’agaciro, uba uvuze amafaranga, ariko kuvuga Muhura n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ntabwo ari byo, ntabwo bikwiye kuranga Umurenge wa Muhura, uretse kuvuga ko gukora ubucukuzi butemewe byangiza ibidukikije, murabizi ko bitwara ubuzima bw’abantu, kuko hari abishora mu bucukuzi bw’ahantu hatapimwe ngo hamenyekane ubukomere bw’ubutaka bwaho.”

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, yavuze ko kurengera ibidukikije biri mu nshingano za buri wese nk’Umunyarwanda, anemeza ko kugeza ubu hari abayobozi benshi bamaze gusezerera kubera ko batarengeye ibidukikije.

Yakomeje agira ati:

 

“Gucukura amabuye mu buryo butemewe tuba twangiza ibidukikije, twangiza amashyamba, twangiza imisozi, dutema amatiyo y’amazi aho anyura, ndababwira mwa bantu mwe mwangiza ibidukikije n’ibindi bikorwaremezo, ntabwo byemewe kuko niho dufite ubuzima.”

Nyuma yo gusobukirwa no gucengerwa ibyo baganirijwe, biyemeje kubicikaho!

Bamwe mu baturage bari bitabiriye ibi biganiro bemeza ko basobanukiwe n’ibyo bigishijwe, bagaragaza ko mu bucukuzi butemewe haba harimo ibyago byinshi byo kuba umuntu yahasiga ubuzima, biyemeza kubicikaho no kutarebera ababibikora.

Aganira na Muhaziyacu, uwitwa Gashyitsi Joseph wahoze ari umwe mu bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe yagize ati:

 

“Nanjye hambere ngifite imbaraga najyaga gucukura ariko aho bitangiye kuziramo impfu ibirombe bibagwira sinongeye gusubiramo, n’ubu rwose hari abantu biyiba bakagenda bakajyamo bagacukura, hari igihe iyo bagiyemo ubwabo iyo bagezemo baryana bakaba banakwicana. Icyo nasobanukiwe ni uko hari itegeko rihana ibi byose ndetse ko ntakwiye kubirebera kuko nanjye ingaruka zabyo zizangeraho ntintabyamagana”.

Kugeza ubu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butewe bangije umwe mu miyoboro y’amazi wa Rwandabarasa uhuza imirenge ya Gasange, Muhura na Remera), ukaba warubatswe utwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Milayiri imwe na Miliyoni 800.

Ibi ngo byatumye abaturage bo mu Tugari twa Viro na Kigabiro mu Murenge wa Gasange, abo mu Kagari ka Taba n’igice cy’Akagari ka Bibare muri Muhura, ndeste n’abo mu Kagari ka Bugarura mu Murenge wa Remera Babura amazi.

Ni mu gihe ariko Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bunemeza ko hari abantu 20 bamaze gufatwa bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bazwi ku izina ry’Imparata, bakaba barimo kwigishwa kugira ngo nibajya no guhanwa bazabe bazi neza icyaha bakoze, ndetse nibagaruka muri sosiyete bizabafashe kutongera kwishora muri ibi byaha by’ubucukuzi butemewe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *