Gen Sultan Makenga wa M23 utagaragaraga, ntakozwa ibyo kwamburwa intwaro

Nyuma y’igihe kinini Gen (Jenerali) Sultani Emmanuel Makenga ataboneka, amashusho yatangajwe mu ijoro ryacyeye amwerekana avuga ko M23 itarebwa na gato n’ibyo gushyirwa hamwe no kwamburwa intwaro Abaperezida b’Afurika y’ibirasirazuba (EAC) babisabye.

Gen Makenga, washyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye, ni we mukuru wa gisirikare w’inyeshyamba za M23, kandi abonwa nk’aho ari nawe mukuru wayo w’ikirenga mu by’ukuri; gusa ariko ntakunze kuboneka mu itangazamakuru, mu gihe hari amashusho yatangajwe n’urubuga Sabyinyo news, umunyamakuru avuga ko yaganiriye na Makenga bari i Jomba muri Rutshuru.

Mu muhate wo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Abaperezida bo mu karere ka EAC bagennye ko abarwanyi ba M23 bashyirwa hamwe bakamburwa intwaro, ubundi bagacungirwa umutekano mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe; ndetse muri Mata uyu mwaka wa 2023, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yavuze ko abarwanyi ba M23 bagomba guhurizwa i Kitchanga nyuma bakajyanwa i Kindu, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe bakaba abasivile.

Ni mu gihe mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yateraniye i Bujumbura yasabye ko abarwanyi ba M23 bashyirwa hamwe i Rumangabo, naho imitwe yo mu mahanga ikamburwa intwaro kandi igacyurwa iwabo.

Gen Makenga yagize ati:

 

“Mu kwa kabiri tariki 04, habaye inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC i Bujumbura yo gushaka amahoro yasabye ibintu bitatu bitureba twembi (M23 na Leta); guhagarika imirwano, gusubira inyuma kwa M23, no kuganira mu kuri kandi mu buryo butaziguye hagati ya M23 na Leta.”

Imyanzuro y’inama yabereye i Bujumbura muri Gashyantare ivuga ko iki kibazo cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike, kandi ishimangira ko hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose.

Ati:

 

“Kubera icyubahiro n’icyizere dufitiye abakuru b’ibihugu bya EAC, M23 yakoze ibiyireba, itegereje gusa ibiganiro aho tuzaganira ku mpamvu muzi z’amakimbirane. Nakubwira ko ibyo byo gushyirwa ahandi hantu no kwamburwa intwaro bivugwa bitatureba na gato.”

Ni mu gihe ariko Perezida Tshisekedi yatangaje ko batazigera baganira na M23, nayo ikavuga ko itazashyira intwaro hasi hatabayeho ibiganiro bitaziguye na leta.

Makenga ati: “Icyo bazashaka ni cyo tuzakora, nibashaka amahoro tuzabana mu mahoro nibashaka intambara tuzakora intambara, ni ibyo.”

N’ubwo hari hariho agahenge kuva muri Werurwe, hashize iminsi hari imirwano hagati ya M23 n’inyeshyamba zindi mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu ya Ruguru mu bice abarwanyi ba M23 bakambitsemo ; M23 igashinja ingabo za Leta kubatera zikinze muri iyo mitwe yindi y’inyeshyamba, ibyo uruhande rw’ingabo za Leta ya DR Congo rwahakanye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *