Abaganga bashimangiye ko Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu mutwe budakira

Raporo y’abaganga b’inzobere basuzumye Karasira Aimable Uzaramba ukurikiranyweho ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko afite uburwayi bwo mu mutwe budakira, abamwunganira basaba ko akurikiranwa akavuzwa.

Ni raporo yakozwe n’itsinda ry’abaganga batatu barimo Dr Schadrack Ntirenganya, Dr Charles Mudenge na Dr Xavier K Butoto, ndetse banakoze indahiro igaragaza ko raporo bakoze ari iy’ukuri; nk’uko byasabye n’Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera i Nyanza, ku wa 17 Gicurasi 2023.

Iyi raporo yakozwe ku busabe bw’urukiko nyuma y’uko Ubushinjacyaha bunenze bikomeye raporo yari yakozwe muri Gicurasi n’inzobere mu bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, Dr Muremangingo Arthur Rukundo, wari wagaragaje ko n’ubundi Karasira afite ibibazo by’uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe; inengwa kuba yarakozwe n’umuganga umwe kandi urukiko rwarategetse ko igomba gukorwa n’itsinda ry’abaganga batatu, kuba umuganga ataragaragaje niba uburwayi bwa Karasira bushobora gutuma akora ibintu atatekerejeho, kugaragaza ikigero buriho ndetse no kuba atarashyizeho indahiro ye.

Ibi byatumye inteko iburanisha uru rubanza iyobowe n’Umucamanza Muhima Antoine, itegeka ko hongera gukorwa raporo kuko uburyo urukiko rwari rwategetse ko ikorwamo butakurikijwe; ari nabyo byatumye kuri iyi nshuro yarakozwe n’abaganga batatu ndetse banashyiraho indahiro yabo, ariko kandi banagaragaza uko uburwayi bushobora kumugiraho ingaruka.

Iyi raporo y’abaganga yagaragaje ko yakorewe aho Karasira Aimable afungiwe bitewe n’uko ngo ubwo yaherukaga kujya gusuzumwa ataranzwe n’imyitwarire myiza mu bitaro kandi akarangwa no gutuka uwo abonye wese, byanatumye adasuzumwa neza nk’uko byari bikwiye, bivamo gukora raporo ya Dr Rukundo Arthur wenyine kuko ari we wari wabashije kumukorera isuzuma icyumweru cyose; n’ubwo yaje kunengwa bitewe n’uburyo yakozwemo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nyakanga 2023, nibwo Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwakomeje iburanisha nyuma yo guhabwa raporo y’abaganga nk’uko rwari rwabitegetse.
Raporo igaragaza ko Karasira Aimable Uzaramba afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, kuko yari amaze igihe afashwa n’ibitaro bitandukanye birimo ibitaro bya Kaminuza bya Kigali-CHUK, ibya Butare-CHUB ndetse rimwe na rimwe ngo yajyaga no mu byigenga.

Icyakora, mu isesengura abo baganga bakoze bagaragaje ko n’ubwo yari amaranye igihe ubwo burwayi, butamwambuye ubushobozi bwo gutekereza kuko yakomeje kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, agasigara gusa ajya kwa muganga mu gihe atangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwe; birimo kubura ibitotsi ndetse no kugira ubwoba bwo guhura n’abantu cyangwa kujya mu ruhame.

Izi nzobere zagaragaje ko Uzaramba Karasira Aimable afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe budakira, butuma agira agahinda gakabije gashingiye ku mateka y’ihungabana yagize rishingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yiciwe umuryango we agasirana n’umuvandimwe we umwe wenyine.

Iyo raporo ikomeza igaragaza ko hejuru y’ubwurwayi bwo mu mutwe, Karasira Aimable afite indwara ya Diabète n’umuvuduko w’amaraso, ariko ko ashobora kujya ahabwa ubuvuzi ataha, bitandukanye n’ibyo umuganga uheruka yari yagaragaje ko Karasira akwiye kuvanwa muri gereza agatangira kwitabwaho ari mu kigo kibifitiye ububasha.

 

Uruhande rwunganira Karasira rubivugaho iki?

Uruhande rwa Karasira Aimable Uzaramba wunganirwa n’abanyamategeko babiri, Me Gatera Gashabana na Me Evode Kayitana, rugaragaza ko rugishikamye kuri raporo ya mbere yanenzwe n’Ubushinjacyaha.

Nyuma yo kubona iyo raporo, rwahise rwandikira Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora rusaba ko Karasira akwiye guhabwa uburenganzira bwe bwo gukurikiranwa kandi ko bigenwa n’itegeko rirugenga, ku birebana no kuvuza abantu barwaye bari mu magereza.

Iryo tegeko rigaragaza ko umuntu urwaye ashobora kuvuzwa aba mu bitaro bya Leta ndetse ikiguzi kigatangwa na Leta cyangwa akaba yajyanwa mu byigenga akaba ari we witangira ikiguzi cyose cy’ubuvuzi.

Ni mu gihe Karasira Aimable kuri ubu wari witabiriye iburanisha, yasabye Urukiko ko yahabwa umwanya agakora imyanzuro ishingiye kuri iyo raporo mu kwiregura kwe.

Kugeza ubu Karasira Aimable akurikiranyweho ibyaha bitanu birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo; ibyaha byiganjemo ibikekwa ko yakoze yifashishije umuyoboro wa YouTube, mu bihe bitandukanye.

 

 

Source: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *