Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke havuzwe inkuru y’umwarimu wigishaga muri GS Rukura, watwawe n’umwuzure ubwo yageragezaga kwambuka ikiraro cyari cyarengewe n’amazi y’imvura yari imaze kugwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru bayabwiwe n’abagore babiri bari kumwe n’uwo mwarimu, aho bo barokowe n’amakenga bagize banga kwambuka icyo kiraro.
Meya Mukandayisenga ati:
“Ni amazi yamutwaye bamushakishije bamubona yapfuye. Ubutumwa ni uko abaturage bacu mu gihe babonye nk’imvura iguye, ubundi bibaye na byiza ni uko yaba ari nk’ahantu yasomye akantu yacumbika akararayo. Birashoboka ko yari yavuye ku kazi kare akanyura ahandi hantu, yari mu nzira ataha”.
Yakomeje agira ati:
“Abagore babiri bari kumwe bo banze kwambuka baravuga bati aha hantu hatabona n’imvura yaguye gutya ntabwo twambuka, arababwira ati ntimugatinye aba arambutse aba abuze atyo, ni na bo batanze amakuru, bati twari kumwe n’umuntu none amazi aramutwaye. Gutinya kwabo kwabafashije, twari kubura benshi iyo bambukira rimwe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera n’abo basanzwe bakorana muri GS Rukura, avuga ko icyo kiraro cyateje impanuka gisanzwe gikoreshwa ndetse avuga ko n’imodoka zikinyuraho, gusa asaba abaturage kucyitondera mu gihe imvura yaguye.