Harakurikiraho iki ku rubanza rwa Kabuga utagishoboye kuburanishwa?

Urugereko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha, rwanzuye ko ubuzima bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, butameze neza ku buryo yakomeza kuburanishwa.

Mu mwanzuro warwo, uru rugerero rw’i La Haye (The Hague) mu Buholandi rwavuze ko wemejwe n’abacamanza Iain Bonomy wari ukuriye iburanisha, Margaret M. deGuzman na Ivo Nelson de Caires Batista Rosa; gusa ariko umucamanza Mustapha El Baaj ntiyemeranyije na bagenzi be kuri uwo mwanzuro.

Uru rugereko rwavuze ko inyandiko y’urukiko igaragaza ko Kabuga afite imyaka 88, bityo bigoye cyane ko ubuzima bwe bwazongera kumera neza mu gihe kiri imbere; runavuga ko rwashingiye ku biri mu ngingo ya 18 na 19 y’amategeko arushyiraho, ahavugwamo ko iburanisha rigomba gukorwa mu buryo bubereye, bwihuse kandi bunatanga umusaruro, hubahirizwa uburenganzira bw’uregwa.

Rwavuze kandi ko uburyo bwo kubahiriza uburenganzira bwa Kabuga no kugera ku ntego z’ubutabera z’uru rukiko, hakoreshwa ubundi buryo bw’iburanisha busa n’urubanza mu buryo bushoboka bwose, ariko hatarimo ko yahamwa n’icyaha; Ubushinjacyaha busabwa kuzerekana ibimenyetso kuri buri kirego ku kigero kidashidikanywaho.

Urukiko rwavuze ko kuba Kabuga atameze neza ku buryo yakwitabira iburanisha mu buryo bwa nyabwo no kuba nta guhamwa n’icyaha bizabaho, bituma kwitabira iburanisha kwe atari ngombwa, kandi ko kubera iyo mpamvu adasabwe kuryitabira.

Ni mu gihe iburanisha riheruka ryo ku itariki ya 30 Werurwe 2023, umucamanza Bonomy yari yarisubitse kugeza igihe kitazwi, ni nyuma y’uko uruhande rw’ubwunganizi bwa Kabuga n’urw’ubushinjacyaha bagiye impaka kuri raporo y’inzobere zigenga.

Iyo raporo ku buzima bwa Kabuga, yatangajwe muri Werurwe, yakozwe n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe barimo Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras, aho zavuze ko ‘Ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe bwa Kabuga bwagabanutse, ndetse ko afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa (clinical dementia)’; bityo ko ubuzima bwe butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo, nk’uko byavuzwe mu rukiko; ibi byanatumye tariki ya 10 Werurwe 2023 uru rugereko rw’i La Haye ruba ruhagaritse kumva ibimenyetso bishya mu rubanza rwe.

 

Hakurikiraho iki nyuma y’iki cyemezo?

Bismarck Murangwa, inzobere mu mategeko mpuzamahanga ukorera mu Rwanda, avuga ko nyuma y’ibi igikurikiraho ari uko akenshi abamwunganira bahita basaba ko arekurwa.

Aganira na BBC, Murangwa yagize ati:

 

“Abavoka be akenshi bahita basaba ko arekurwa, kuko baba bavuga bati ko niba adashobora gukurikira urubanza ntacyo akimara mu rukiko. Gusa ariko ibyo hakabaho kubiburana.”

Murangwa akomeza avuga ko nyuma y’icyemezo nk’iki, Urukiko rureba niba hadahita haba icyitwa ‘trial under alternative procedure(iburanishwa mu bundi buryo bushoboka)’, kugira ngo habeho kurengera inyungu z’abagizweho ingaruka n’ibyo aregwa; ibi ngo bituma hari ubwo uregwa ashobora gukomeza gufungwa akemererwa gukurikirana urubanza aho afungiye.

Félicien Kabuga w’imyaka 88 akaba umwe mu banyemari bari bakomeye mu Rwanda, akekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatawe muri yombi muri Gicurasi 2020 hafi y’i Paris mu Bufaransa nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubutabera.

Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa muri Nzeri 2022, aho imbere y’Urukiko yahakanye ibyaha aregwa avuga ko ari ibinyoma, bigeze muri Werurwe 2023 inzobere z’abaganga zigaragaza ko ubuzima bwe butameze neza, maze urubanza rwe ruba ruhagaritswe, ni mu gihe mbere y’aho Urukiko rwateganyaga ko uru rubanza ruzaba rwarangiye muri Nzeli umwaka utaha wa 2024.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *