Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nyakanga 2023, ibihugu by’u Rwanda na Uganda byungutse umupaka mushya ubihuza, wiyongera ku yindi mipika isanzwe ikoreshwa n’ibihugu byombi ya Gatuna, Kagitumba na Cyanika.
Ibi byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu, bwatangaje ko umupaka mushya wa Rwempasha/Kizinga uherereye mu Karere ka Nyagatare uhuza u Rwanda na Uganda ufunguwe ku mugaragaro.
Uyu mupaka mushya ufunguwe nyuma y’uwa Gatuna wongeye gufungurwa muri Mutarama 2022, nyuma yo kumara imyaka hafi ine ufunze bitewe n’agatotsi kari karaje mu mubano w’u Rwanda na Uganda; aho icyo gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yavuze ko kongera gufungura umupaka wa Gatuna bikozwe mu rwego rwo koroshya, kwihutisha no kwerekana ubushake Igihugu cyari gifite mu kuzahura umubano, no gukemura ibibazo byari hagati y’Ibihugu byombi.
Muri Werurwe 2022 na bwo hongeye gufungurwa uwa Cyanika mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka isaga ibiri na wo wari umaze ufunze; abanyarwanda bawuturiye bishimira kongera guhahirana n’abaturanyi, kuko bizamura iterambere n’imibereho myiza yabo.
Ni mu gihe ubwo iyi mipaka yari igifunze byagize ingaruka ku bihugu byombi mu mibanire, kuko nk’ibihugu bituranye kandi by’inshuti hari imiryango yabaga ifite benewabo mu baturanyi batari bagihura, ibi kandi byanagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi, kuko muri icyo gihe imipaka yari ifunze bwavuye ku gaciro ka Miliyoni 250 z’Amadorali bukagera ku gaciro ka Miliyoni 10 z’Amadorali gusa.