Ku mugoroba wok u wa Kabiri tariki 06 Kamena 2023, Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi basaga 4000 muri Polisi y’u Rwanda, barimo Abofisiye bakuru, Abato n’Abapolisi basanzwe, mu gihe abasirikare basaga 240 barimo babiri bafite amapeti yo hejuru birukanwe, abandi amasezerano yabo araseswa.
Kuzamurwa mu ntera ku Baporisi byari byatangajwe mbere gato mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri; biza bishimangirwa n’itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda rigaragaza ko mu bazamuwe mu ntera harimo babiri bahawe ipeti rya CP (Commissioner of Police) aribo Felly Bahizi Rutagerura na Yahya Mugabo Kamunuga bari basanganywe ipeti rya ACP (Assistant Commissioner of Police).
ACP Felly Bahizi Rutagerura ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’Abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gihe ACP Yahya Mugabo Kamunuga yahoze ari Umuyobozi mukuru w’Ikipe ya Police FC.
Mu bazamuwe kandi harimo barindwi bahawe ipeti rya ACP (Assistant Commissioner of Police) bavuye ku ipeti rya CSP (Chief Superintendent of Police) aribo Francis Muheto, Augustin Kuradupagase, Tom Gasana, Silas Karekezi, Celestin Kazungu, Augustin Ntaganira na Jean Pierre Rutajoga.
Hazamuwe kandi barindwi bari bafite ipeti rya SSP (Senior Superintendent of Police) bahabwa CSP, 46 bari bafite ipeti rya SP (Superintendent of Police) bahawe SSP, 120 bari bafite ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police) bahabwa SP, 329 bari bafite ipeti rya IP (Inspector of Police) n’umwe wari ufite ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police) bahabwa CIP, n’abandi 20 bari bafite ipeti rya AIP bahawe IP.
Mu bapolisi bato bazamuwe barimo 392 bavuye ku ipeti rya S/SGT(Senior Sergeant) bahabwa C/SGT (Chief Seargent), 1607 bavuye kuri SGT (Seargent) bahabwa S/SGT, 869 bava kuri CPL (Corporal) bahabwa SGT, ndetse na 724 bavuye kuri PC (Police Constable) bahabwa CPL; bivuze ko abazamuwe bose hamwe ari 4122.
Abasirikare bamwe ntibahiriwe n’umugoroba wo ku wa 06 Kamena 2023:
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kamena 2023 rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yirukanye mu gisirikare abofisiye 16 mu ngabo barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.
Maj Gen Aloys Muganga yahoze ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara guhera mu Ugushyingo 2018 kugera muri Mata 2019 ubwo yagirwaga Umuyobozi ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe ibikoresho, naho Brig Gen Mutiganda we yahoze ari Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe iperereza ryo hanze ry’igihugu, mbere yo kuvanwa muri izo nshingano mu 2018.
Mu birukanywe kandi harimo abandi basirikare 116 ndetse n’abandi 112 amasezerano yabo y’akazi muri RDF araseswa, bivuze ko bose hamwe ari 244; nk’uko itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ribigaragaza.
Ni mu gihe ariko hatatangajwe icyatumye abo basirikare birukanwa cyangwa amasezerano yabo ahagarikwa, icyakora ingingo ya karindwi y’Itegeko Nº 38/2015 ryo ku wa 30/07/2015 rigena igabanya ry’umubare w’abagize Ingabo z’u Rwanda, kubakura ku murimo, kubasubiza mu buzima busanzwe no kubirukana ivuga ko ugize Ingabo z’u Rwanda ashobora kwirukanwa kubera imyitwarire mibi ikabije.
Imyitwarire mibi ikabije ituma habaho kwirukanwa byemezwa n’ umuyobozi ubifitiye ububasha. Kuri ba Ofisiye, kwirukanwa bikorwa n’ iteka rya Perezida,
Ni mu gihe ku bijyanye no gusesa amasezerano y’akazi, ingingo ya 105 y’Iteka rya Perezida nº 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko iyo bibaye ngombwa Minisitiri asesa amasezerano y’umurimo yagiranye n’umusirikare.
Iyo amasezerano y’umurimo asheshwe, umusirikare bireba ahabwa amafaranga yo gusesa amasezerano angana na kimwe cya kane (1/4) cy’amafaranga ahabwa urangije amasezerano.
Iryo teka rivuga ko Abofisiye n’abasuzofisiye bakuru bagengwa n’amategeko y’umwuga naho abasuzofisiye bato n’abasirikare bato bagengwa n’amasezerano y’umurimo bagirana na Minisitiri.
Amasezerano y’umurimo agira agaciro mu gihe kingana n’imyaka icumi ishobora kongerwaho imyaka itanu.