Cricket: Ikipe y’igihugu y’abagabo yerekeje i Nairobi muri Kenya

Mu gitondo ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023, Ikipe y’igihugu y’abagabo y’umukino wa Cricket yahagurutse i Kigali yerekeza i Nairobi muri Kenya, aho bagiye kwitabira irushanwa ryiswe Continent Cup T20-Africa.

Ni irushanwa rizitabirwa n’ibihugu 4, birimo Kenya, Uganda, Botswana n’u Rwanda, rikazatangira ku wa Gatanu tariki 09 risozwe tariki ya 21 Kamena 2023.

Ubwo Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu rwanda (RCA), bwabashyikirizaga ibendera ry’igihugu n’impanuro, Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Rubagumya Clinton, yatangaje ko biteguye neza, kandi bazatanga buri kimwe kugira ngo bitware neza, ariko ngo ikibaraje ishinga ni itike y’igikombe cy’Isi.

Ati:

 

“Twiteguye neza kuko twebwe imyiteguro ihoraho, icyo tuba dukeneye ni amahirwe yo kwigaragaza. Turayabonye rero n’ubwo igikuru ari irushanwa ryo mu kwa 11 (Ugushyingo)ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Namibia, iyi mikino izatwereka aho duhagaze mu myitozo.”

Yakomeje avuga ko biteguye kwakira umutoza mushya, Jonathan Lee kandi ko ari umuntu bazi unasanzwe uzi u Rwanda na cyane ko yabatoje bakiri bato, bityo ko nta kizabagora kirimo ahubwo bizabafasha kwitwara neza; anasaba abanyarwanda kubaba hafi bityo bazabashe kwitwara neza.

 

Umutoza w’umwongereza Jonathan Lee, yatoje abatoza batoza abandi mu myaka ya za 2007; aho yatoje abarimo uwitwa Bugingo Kenneth Bryson wungirije mu ikipe y’igihugu y’abagore ndetse na Adelin Tuyizere  ubu wungirije  mu ikipe y’igihugu y’abagabo.

Ni mu gihe Umutoza wungirije w’iyi kipe, Adelin Tuyizere, avuga ko amakipe bagiye gukina nayo bayazi, kandi n’ubwo harimo akomeye biteguye kwitwara neza.

Ati:

 

“Abahungu biteguye neza, tumaze igihe twitegura kuko ari ryo rushanwa rya mbere tugiye gukina kuva uyu mwaka watangira. Amakipe tugiye gukina nayo turayazi tumaze igihe kinini dukina nka za Botswana ubushize twarakinnye ari ubwa mbere turabatsinda, Kenya n’ubwo ari ikipe ikomeye tuzakora ibyo dusabwa kandi dushoboye neza, kimwe na Uganda tutaratsindaho na rimwe ariko mpamya ko umwanya ari uyu wo kuyitwaraho neza.”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gukina iri rushanwa rya Continent Cup T20-Africa, mu gihe kuva tariki 20 Ugushyingo kugeza tariki 01 Ukuboza 2023, iyi kipe yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri West Indies na USA muri Kamena 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *