Menya uzasimbura Dr Iyamuremye wari Perezida wa Sena y’u Rwanda weguye

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 8 Ukuboza 2022, nibwo hamenyekanye inkuru yo kwegura kwa Dr Iyamuremye Augustin ku mwanya wa Perezida wa Sena y’u Rwanda, no kuba Umusenateri, benshi bibajije ikigiye gukurikiraho, gusa hari icyo amategeko ateganya.

Mu ibaruwa Dr Iyamuremye Augustin yandikiye Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ko yeguye ku mpamvu z’uburwayi bityo ko akeneye umwanya uhagije wo kwivuza kandi akivuza mu buryo butabangamiye inshingano asanzwemo.

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, niryo riteganya uko Umusenateri ava mu mirimo n’uko asimburwa.

Itegeko ngenga N°007/2018.OL ryo ku wa 08 Nzeri 2018 rigenga imikorere ya Sena, naryo rigenga uko Perezida wa Pena weguye asimburwa.

Ingingo ya 81 y’itegeko nshinga igaragaza ibintu bine bishobora gukura Umusenateri mu mirimo ari byo Kwegura; Urupfu; Kuvanwa mu murimo n’icyemezo cy’urukiko; cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze.

Ingingo ya 82 y’itegeko nshinga ikomeza ivuga uburyo Umusenateri uvuye mu mirimo asimbuzwa; Umusenateri asimburwa hakurikijwe uko yinjiye muri Sena.

Dr Iyamuremye Augustin yageze muri Sena mu Ukwakira 2019, aho ari mu Basenateri umunani bashyizweho na Perezida Kagame.

Iyi ngingo rero iteganya ko n’ubundi azasimburwa n’uzagenwa na Perezida Kagame.

Ingingo igira iti:

“Mu gihe Umusenateri watowe avuye mu mirimo ku mpamvu iyo ariyo yose mu zivugwa mu ngingo ya 82 y’Itegekonshinga, asimburwa hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko ngenga rigenga amatora. Iyo ari Umusenateri washyizweho, urwego rwamushyizeho ni na rwo rugena umusimbura. Umusenateri mushya utowe cyangwa ushyizweho arangiza igice cya manda gisigaye cy’uwo yasimbuye. Ashobora kongera gushyirwaho cyangwa gutorerwa indi manda.”

Ku bijyanye n’umwanya w’ubuyobozi bwa Sena Dr Iyamuremye Augustin yari asanzweho, araba asimbuwe by’agateganyo na Nyirasafari Esperance wari umwungirijwe ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma nk’uko biteganywa n’itegeko Ngenga N°007/2018.OL ryo ku wa 08 Nzeri 2018 rigenga imikorere ya Sena.

Ingingo ya 85 y’iri tegeko igira iti :

”Iyo Perezida wa Sena avuye muri uwo mwanya burundu cyangwa agiye gusimbura by’agateganyo Perezida wa Repubulika, Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ni we ukomeza imirimo ye mu gihe hagitegerejwe amatora ya Perezida wa Sena mushya cyangwa ko uwari usanzwe muri uwo mwanya agaruka ku mirimo ye.”

Gusa ariko iri tegeko ntirivuga igihe usimbuye Perezida wa Sena by’agateganyo amara kuri uyu mwanya kugira ngo habe amatora yo gusimbuza Perezida wa Sena weguye burundu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *