Gasabo: Ashobora gufungwa burundu n’ihazabu y’arenze miliyoni 20 atarenze miliyoni 30!

Ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Gasabo, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatanye umugabo w’imyaka 32, imifuka itatu n’igice y’ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 60.

Uru rumogi rwasanzwe mu gihuru cyo mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 20 Mata 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru bahawe n’umuturage.

Yagize ati:

 

“Polisi yakiriye amakuru aturutse ku muturage ko hari umugabo winjiye mu gashyamba afite umufuka bicyekwa ko urimo ibiyobyabwenge awuhisha mu ishyamba abikanze ahita yiruka. Abapolisi bihutiye kuhagera barebye mu gihuru yawuhishemo bahasanga imifuka 3 n’igice irimo urumogi rupima ibilo 60.”

Yakomeje agira avuga ko hakomeje ibikorwa byo gushakisha nyirarwo, bigeze ahagana mu ma saa Kumi n’imwe z’umugoroba, uwo mugabo aza gufatwa ubwo yari agarutse muri ako gashyamba.

CIP Twajamahoro yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage ndetse na nyirabyo agafatwa, dore ko ngo ko abenshi mu bacuruza ibiyobyabwenge bagenda bafatwa biturutse ku makuru yizewe aba yatanzwe n’abaturage, ashishikariza buri wese kudaceceka igihe yaba abonye abacyekwaho kubyishoramo, bakagaragariza inzego z’umutekano inzira zose babinyuzamo kugira ngo ayo makuru afashe mu kubirwanya.

Nyuma yo gufatwa, uyu mugabo n’ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kinyinya kugira ngo iperereza rikomeze.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda, aho uruhamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

 

 

Source: www.police.gov.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *