Nyuma y’aho ku wa Gatatu tariki 07 Ukuboza 2022, ubuyobozi bw’Ubutumwa bwa Loni bugamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) busohoye raporo bushinja M23 kwica abaturage mu gace ka Kishishe gaherereye i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, uyu mutwe wamaganye iyo raporo kuko itahageze.
Muri iyo raporo, MONUSCO yavugaga ko iperereza ry’ibanze yakoze ryagaragaje ko abaturage 131 aribo biciwe i Kishishe, bikozwe n’umutwe wa M23 ubwo yari mu mirwano n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Nyatura, Mai-Mai n’indi, aho ngo ibyo byabaye tariki 29 na 30 Ugushyingo 2022 mu mirwano yabereye Kishishe na Bambo.
Icyakora muri iyo raporo, MONUSCO ivuga ko itabashije kugera aho byabereye ahubwo yabivanye mu buhamya yahawe n’abahunze iyo mirwano baherereye ahitwa Rwindi, mu birometero 20 uvuye Kishishe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022, M23 yasohoye itangazo yamagana iryo perereza rya MONUSCO, ivuga ko bitumvikana uburyo babashije kumenya umubare w’abapfuye bose kandi batarahageze.
M23 iti:
“Twatunguwe no kubona umuryango nka MONUSCO ukora ibintu biciriritse nk’ibi. Mu itangazo Monusco yivugiye ko byabereye Kishishe na Bambo, nyamara muri Bambo nta mirwano irahabera guhera tariki 21 Ugushyingo.”
M23 kandi ivuga ko itumva uburyo MONUSCO yananiwe kuza kwirebera ibyabaye ngo itange amakuru y’ibyo yabonye, kandi uwo mutwe waratanze ikaze ku miryango n’izindi nzobere mpuzamahanga zishaka gukora iperereza ku bwicanyi ushinjwa; inavuga ko nta cyizere igifitiye MONUSCO kuko yamaze gufata uruhande muri ibi bibazo, ikemera gufatanya na Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo hamwe n’imitwe nka FDLR, Nyatura, Mai Mai n’indi.
Ni mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize Leta ya Congo yashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose, bunamira abaturage biciwe Kishishe, aho icyo gihe Leta yavugaga ko abapfuye bagera ku 121, mu gihe M23 yaje gushyira hanze irindi tangazo, ivuga ko iperereza ryayo ryagaragaje ko hapfuye abantu 28 barimo abaturage umunani n’inyeshyamba 20.