Urubanza rwa Rashid rwimuriwe mu Rukiko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruherereye mu Mujyi wa Kigali, rwanzuye ko urubanza rwa Hakuzimana Abdul Rashid rwoherezwa kuburanishwa mu Rugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka.

Hakuzimana Abdul Rashid aregwa ibyaha birimo; Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Gukurura amacakuburi, Gutangaza ibihuha ku rubuga rwa Youtube, Rashid TV, n’izindi mbuga.

 

Rashid uvuga ko ari umunyapolitiki n’umunyamakuru utarabigize umwuga, ahakana ibi byaha, akavuga ko abo yabikoreye bagombaga guhabwa umwanya wo gusubiza binyuze mu gitangazamakuru cye, byananirana bigashyikirizwa urwego rw’abanyamakuru bigenzura.

 

Ubwo yageraga mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, ngo aburane mu mizi ku byaha aregwa, Rashid yatanze inzitizi y’iburabubasha ry’uru Rukiko, avuga ko abashinjacyaha bo ku rwego rwisumbuye badafite ububasha bwo kumurega kuko bo bafasha ubushinjacyaha bukuru gukora iperereza.

 

Umwunganizi we Barton Matimbano yavuze ko ibyaha umukiliya we aregwa bikwiye guteshwa agaciro, kandi ko ubundi biri mu bubasha bw’urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwaregeye uru rukiko kuko rufite ububasha bwo gukurikirana ibyaha bifite igihano cy’igifungo kirengeje imyaka itanu, kimwe n’ibyaha burega Hakuzimana Rashid, bunavuga ko ibirego burega Rashid bitateshwa agaciro ahubwo uru rukiko rusanze bikwiye uru rubanza rwakohereza mu rukiko rubifitiye ububasha.

 

Umucamanza w’urukiko rwisumbuye yahise afatira urugero ku rubanza rwa Yvonne Idamange wahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibyo Rashid aregwa, ategeka ko n’uru rubanza rwoherezwa mu rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka.

 

Ni mu gihe kandi Rashid Hakuzimana yabwiye Urukiko ko amaze umwaka afunze mu gihe yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo, aho yagize ati:

“Mfunzwe binyuranyije n’amategeko, nkeneye kurenganurwa.”

 

Umucamanza yamubwiye ko ntacyo yabikoraho kuko Urukiko akuriye nta bubasha rugifite ku rubanza rwe kuko ruzakomereza mu rundi Rukiko.

 

Yagize ati:

“Nta bubasha njyewe ngifite bwo gusuzuma ibyawe. Ubwo bizasuzumwa n’Urukiko rubifitiye ububasha namaze koherereza urubanza rwawe.”

 

Hakuzimana Rashid afunzwe kuva mu mpera z’Ukwakira umwaka ushize wa 2021, ni mu gihe kuva mu 2006, uyu mugabo uri mu bashinze ishyaka PDI, yafunzwe imyaka umunani ahamijwe ibyaha byo kubangamira umutekano w’igihugu, ibyaha we yahakanaga, nk’uko yagiye abivuga mu biganiro bye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *