Nyuma y’iminsi 15 akoze ubukwe, Prince Kid agiye gusubira imbere y’Urukiko!

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid agiye kongera kwitaba Urukiko Rukuru, aho rugiye kongera gusubukura urubanza aregwamo ibyaha birimo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina; ni mu gihe amaze azitaba ku munsi wa 15 akoze ubukwe.

Prince Kid uherutse gushyingiranwa na Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017, aho ubukwe bwabo bwaye tariki 31 Kanama n’iya 01 Nzeri 2023, biteganijwe ko urubanza rwe ruzasubukurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023; ni nyuma y’uko rwari rwasubitswe muri Nyakanga 2023.

Uru rubanza rwakabaye rwarasomwe muri Kamena 2023 icyakora Urukiko rwanzura ko iburanisha ryongera gutangira kubera amajwi mashya Ubushinjacyaha bwatanze, atarigeze aburanwaho mbere.

Ubwo iburanisha ryasubukurwaga muri Nyakanga 2023, Prince Kid n’abamwunganira batanze inzitizi ku nyandiko isobanura amajwi mashya yatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’ikimenyetso gishya bagombaga kwisobanuraho, binajyana na raporo y’abahanga igaragaza ko amajwi yafashwe ari ay’umwimerere, bavuga ko batiteguye kubyireguraho.

Ni ingingo urukiko rwahaye agaciro, rwemeza ko urubanza rusubikwa, rukazaburanwa ku wa 15 Nzeri 2023.

Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid mu muziki no mu gutegura irushanwa rya Miss Rwanda binyuze muri Kompanyi ye ya Rwanda Inspiration Back up; akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *