Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ntizitabira imikino yo gushaka itike y’Irushanwa rihuza ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika riteganyijwe umwaka utaha, AfroCan 2023, ibi ngo ni ukubera ikibazo cy’amikoro.
U Rwanda rwikuye muri iyi mikino kubera ikibazo cyerekeye ubushobozi bw’amafaranga nk’uko Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, Bwana Richard Nyirishema, yabibwiye The NewTimes.
Yakomeje ati:
“Hari igihe bitwara igihe kirekire ngo amatariki amarushanwa azabera yemezwe kandi tugomba guhitamo amarushanwa tuzitabira tukabimenyesha Minisiteri ya Siporo ngo idutere inkunga.’’
Bwana Nyirishema yasobanuye ko kutitabira iyi mikino bifitanye isano no kuba amatariki izatangiriraho yatinze kumenyekana.
Irushanwa rya AfroCan, ryitabirwa n’ibihugu 12, aho amakipe y’ibihugu aba agizwe n’abakinnyi 10 bakina mu makipe yo mu bihugu bya Afurika n’abandi babiri gusa bakina hanze y’umugabane.
Biteganijwe ko imikino y’amajonjora izatangira mu Ugushyingo 2022, ikazasiga hamenyekanye ibihugu bizitabira AfroCan igiye gukinwa ku nshuro ya kabiri, iteganijwe kuzaba muri Nyakanga 2023.