Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, mu Biro bya Minisitiri w’intebe hasohotse itangazo ryirukana mu kazi abayobozi batatu bakuru bo muri RURA kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.
Nk’uko iri tangazo ribivuga, abirukanwe mu Rwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye Igihugu akamaro(RURA), ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe Imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, aho bose bavugwaho imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.
Eng. Muvunyi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RURA tariki 16 Gashyantare 2022, asimbuye Dr Nsabimana wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, ni mu gihe mbere yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’Iterambere ry’Ubwikorezi muri RURA, umwanya yagiyeho mu mwaka wa 2004.