Ethiopia: Imirwano irakomeje, ingabo za Tigray zafashe umujyi, Dr Abi Ahmed yibereye mu ruzinduko rw’akazi!

Nyuma y’uko mu cyumweru gishize agahenge ko kugira ngo imfashanyo zishobore gutangwa kari kamaze amezi atanu karenzweho, imirwano ikomeje gutangazwa mu karere ka Amhara ko mu majyaruguru ya Ethiopia gahana imbibi n’akarere ka Tigray, aho ingabo za Tigray zafashe umujyi wa Kobo.

 

Umujyi wa Kobo wafashwe ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, nyuma yo gutsinsura ingabo za Leta zerekeza mu majyepfo hafi y’umupaka, mu gihe mbere, igisirikare cya Ethiopia cyari cyavuze ko kirimo kuva muri uwo mujyi mu kwirinda ibyago byuko habaho umubare munini w’abapfa.

 

Abatuye mu mijyi no mu byaro biri hafi aho baganiriye na BBC dukesha iyi nkuru, bavuga ko imirwano yakomeje mu ruhererekane rw’imisozi miremire iri hafi aho, kandi ko uko ibintu bimeze ubu bishobora guhinduka mu kanya ako ari ko kose, mu gihe abayobozi bo muri Woldia na Dessie, iyi ikaba ari imijyi ibiri minini yo muri Amhara iri hafi y’ako gace, bashyizeho igihe cy’umukwabu hamwe na hamwe mu masaha ya nijoro, aho abaturage basabwa kuba bari mu ngo zabo.

 

Leta z’uturere zo muri Ethiopia, zirimo na leta y’akarere ka Oromia n’iy’akarere ka Somali mu burasirazuba, zavuze ko zifatanyije n’igisirikare cya Ethiopia n’uturere twa Amhara na Afar turimo kuberamo iyi mirwano yongeye kubura, bivuze ko utu turere dushobora kohereza ingabo ku rugamba, nk’uko ubwo intambara yari ikaze cyane mu mwaka ushize, uturere dutandukanye twohereje abasirikare ku rugamba.

 

Ku mbuga nkoranyambaga hari amakuru avuga ko imipaka ya Tigray n’igihugu baturanye cya Eritrea na yo ishobora kongera kwadukamo imirwano, dore ko Getachew Reda, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Tigray, yavuze ko abasirikare ba Ethiopia bo mu mutwe ukorera mu Burasirazuba bambutse imipaka kugira ngo bafatanye n’inshuti zabo z’Abanya-Eritrea.

 

Ibi birimo kuba mu gihe Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, utaragira ikintu avuga ku mugaragaro kuva imirwano yakongera kubura, yerekeje muri Algeria mu ruzinduko rw’akazi, aho mu byo yasuye harimo inzu ndangamurage y’abahowe Imana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *