Abanya-Kigali bagiye gutaramirwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Mu gihe hizihizwa icyumweru cyahariwe urubyiruko mu itorero rya ADEPR, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, abahanzi batandukanye bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bo muri iri torero, bazataramira abazitabira igiterane cyiswe ‘Bye bye vacance’, cyagenewe by’umwihariko urubyiruko rwo muri uru Rurembo.

Ni ibiterane biteganijwe kuzaba kuri uyu wa Gatanu tariki 02 no ku wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022, aho bizabera mu Mujyi rwagati ahazwi nko muri Car free zone, nk’uko byagarutswe n’Umushumba w’Itorero ADEPR, ururembo rwa Kigali, Rev. Pasteur Rurangwa Valentin.

Rev. Pasteur Rurangwa avuga ko muri iki cyumweru cyo kuva tariki 29 Kanama kuzageza ku Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, ibikorwa byose mu Itorero ADEPR, Ururembo rwa Kigali bigomba kugaruka ku rubyiruko, aho intego ari ukurugezaho ubutumwa bwiza bw’Imana mbere y’uko basubira ku mashuri bigaho.

Ati:”Ni igitaramo twateguwe tureba ahanini Ku rubyiruko nubwo n’abandi bibareba, turifuza ko urubyiruko n’abanyeshuri bagiye kuzajya ku ishuri bagenda ariko bamaze kumva ijambo ry’Imana.”

Biteganijwe ko iki gitaramo cyo ku wa Gatanu kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kugera saa tanu z’ijoro (5:00PM-11PM), naho icyo ku wa Gatandatu gitangire saa tanu z’amanywa, ni mu gihe kandi uretse ibi bitaramo, ku Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, gahunda zose zo mu nsengero za ADEPR Ururembo rwa Kigali zizakorwa n’urubyiruko; aho uru Rurembo rugizwe na Paruwasi 12, Imidugudu 160, ahabarirwa abakirisitu hafi ibihumbi ijana.

Mu bahanzi bazataramira urubyiruko n’abandi bazitabira ibi bitaramo harimo Papy Claver na Dorcas, Alexis Dusabe, Simon Kabera, Nshuri Bosco, Dominique Ashimwe, Danny Mutabazi, Vestine na Dorcas, Vedaste N. Christian n’abandi, kimwe n’amakorali atandukanye nka Shalom Choir, Jehovah Jireh n’ayandi.

Itorero rya ADEPR rimaze imyaka 82 rivutse, rikaba uretse kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo hifashishijwe Bibiliya yera, rinakora ibikorwa bitandukanye bihindura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo, aho rifite ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibigo nderabuzima n’ibindi bikorwa, aho ndetse iri torero ryanatangiye gahunda yo kwigisha abayoboke kongera umusaruro ku bakora ubuhinzi n’ubworozi, ndetse no kwibumbira mu matsinda abafasha kubitsa no kugurizanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *