I Luanda mu murwa mukuru wa Angola habereye imihango yo gusezera no gushyingura uwahoze ari perezida José Eduardo dos Santos wapfiriye muri Espagne mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ahagaragaye umuhungu we wakatiwe imyaka itanu mu mwaka ushize.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru baje kumusezeraho nka Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, ndetse na Marcelo Rebelo de Sousa Perezida wa Portugal.
Uretse abanyapolitiki n’Abakuru b’ibihugu by’amahanga, abaturage benshi nabo bagaragaye bambaye imipira iriho ishusho ya Dos Santos bitabiriye imihango yo kumusezeraho, aho uwitwa Adilson Quaresma yabwiye BBC dukesha iyi nkuru yagize, ati: “Yari urugero rw’umuntu wadukoreye ibintu byinshi.”
Dos Santos, warwanye intambara y’ubwigenge, yaranze amateka ya politike y’iki gihugu nyuma yo kumara imyaka 38 ari ku butegetsi; gusa umurage we wandujwe n’ibirego by’ikigero cya ruswa hamwe no guhonyora uburenganzira bwa muntu mu gihe yari ku butegetsi.
Kumushyingura byabaye nyuma y’iminsi mike amatora mu gihugu cye arangiye, aho ishyaka riri ku butegetsi, MPLA byitezwe ko ribugumaho, n’ubwo iritavugarumwe n’ubutegetsi, UNITA, ryamaganye iby’ibanze byavuye mu matora byatangajwe na komisiyo y’amatora ya Angola.
Kubera abakuru b’ibihugu bo mu mahanga baje guherekeza José Eduardo dos Santos, ku munsi wari kuba isabukuru ye y’imyaka 80, abategetsi muri Angola basabye abaturage kutigaragambya kubera umwuka mubi uhari uva ku byavuye mu matora.
Ibinyamakuru byaho bivuga ko “Polisi yasabye abaturage, na sosiyete sivile bateganyaga ibikorwa byo kwigaragambya kuwa Gatandatu tariki 27 no ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, kuba babihagaritse mu kubaha uwahoze ari umukuru w’igihugu.”
Urupfu rwa José Eduardo dos Santos rwateje ikibazo cya politike nyuma y’uko umukobwa we, Tchizé dos Santos, yanze ko ashyingurwa muri Angola, ndetse n’umuryango we ukavuga ko we yifuzaga gushyingurwa muri Espagne; aho binavugwa kandi ko yari afite ubwoba ko urupfu rwe ruzagirwa igikoresho cya politike kuko abana be badashobora kugera muri Angola kumushyingura cyangwa gusura imva ye, ariko amaherezo urukiko rwo muri Espagne rwategetse ko umurambo we ucyurwa iwabo ugahabwa umupfakazi we muri Angola.
Abakobwa be Isabel na Tchizé dos Santos ubu baba mu buhungiro i Burayi nyuma y’uko Perezida uriho ubu, João Lourenço, yatangije ibikorwa bikaze byo kurwanya ruswa ivugwamo bamwe mu bo mu muryango wa dos Santos, uwitwa Isabel dos Santos yarezwe gusesagura no kunyereza umutungo wa rubanda ubwo yari umukuru w’ikigo cya leta cy’ibikomoka kuri peteroli, Sonangol, gusa yahakanye ibyo birego avuga ko arimo kuzira umugambi wa politike wo guhiga abantu bamwe na bamwe.
Ni mu gihe kandi Zenu dos Santos, umuhungu José Eduardo dos Santos wahoze ari perezida, mu buryo bwatunguye benshi yabonetse mu gushyingura se, mu gihe mu mwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka itanu kubera uburiganya.
José Eduardo dos Santos yitabye Imana afite imyaka 79 kubera indwara y’umutima, ubwo yarimo avurirwa mu bitaro byigenga biri i Barcelona muri Espagne, akaba yaravuye ku butegetsi mu mwaka wa 2017, abusigira Lourenço icyo gihe wari Minisitiri w’Ingabo.