Ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022, inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yemeje ingengo y’imari yiyongereyeho asaga Miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu mwaka wa 2022/2023.
Ni inama yari iyobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Bwana Sibomana Saidi, aho yagaragaje ko ubu bwiyongere bw’ingengo y’imari bunagaragaza kongera ibikorwa biteza imbere abaturage, kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, amazi, gufasha abatishoboye n’ibindi.
Ingengo y’imari ya 2022/2023 ingana na Miliyari 30,993,748,566Frw ivuye kuri 26,446,701,677 yo muri 2021/2022, bivuze ko hiyongereyeho Miliyari 4,547,046,889 z’amafaranga y’u Rwanda.
Biteganijwe ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2022/2023, mu Karere ka Gatsibo hazakusanwa imisoro y’imbere mu karere ingana na Miliyari 1,676,711,667 y’amafaranga y’uRwanda ivuye kuri 1,524,286,334 muri 2021/2022, bivuze ko haziyongeraho Miliyoni 152,425,333Frw bingana na 10%.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard, yavuze ko ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2022/2023 ahanini izibanda mu kuzamura iterambere n’ imibereho myiza by’abaturage, bongererwa ibikorwaremezo aho bitari byagera, ahazibandwa ku mazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi.
Andi mafoto yaranz iyi nama: