Mugabe Aristide wari umaze imyaka 11 akinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball, yatangaje ko asezeye muri iyi kipe, anaboneraho gushimira buri wese wamushyigikiye mu rugendo rwe.
Ibi ni ibikubiye mu butumwa Mugabe yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho mu rurimi rw’Icyongereza yavuze ko Imana yamufashije kugera ku ndoto ze zo guhagararira igihugu cye mu myaka 11 yose, yongeraho ko ari ishema n’umugisha kuba umwe mu bagize ikipe y’igihugu.
Yagize ati: ”Ndashimira Imana na buri wese wagize uruhare mu rugendo rwanjye; ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball (Ferwaba), abavandimwe banjye (abakinnyi), abatoza bose, abaganga, inshuti n’umuryango, abafana. Mwarakoze kungirira icyizere no kunshyigikira”.
Yakomeje agira ati: “Ubu urugendo rugeze ku musozo. Ndashimira kandi ntewe ishema no kuba naratanze byose. Ubu ni igihe cyo gutangira urugendo rushya. Imana ibahe umugisha mwese, ndabakunda, ndabubaha”.
Mugabe w’imyaka 34 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rusizi BBC kuva mu 2007 kugeza mu 2009 mbere yo kujya muri Espoir BBC yakiniye kuva mu 2009 ayivamo mu 2015 agana muri Patriots BBC agikinira kugeza ubu, akaba anayibereye Kapiteni.
Urugendo rwe mu ikipe y’igihugu rwatangiye mu mwaka wa 2011, aho yari mu bakinnye igikombe cya Afurika, mu gihe kandi yanagiye aba kapiteni w’ikipe y’u Rwanda inshuro nyinshi, aho yanakinnye imikino y’igikombe cya Afurika cya 2013 na 2017.
Ni mu gihe kandi Mugabe Aristide umaze imyaka 15 akina Basketball, mu rwego rwo kuzirikana uruhare yagize mu gukundisha abakiri bato umukino wa Basketball, n’uruhare yagize mu gukwiza ubutumwa bwiza muri sosiyete binyuze muri uyu mukino, aherutse gushimirwa n’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umukino wa Basketball muri Afurika (BAL).