Iryinyo rya Lumumba ryashyinguwe nyuma y’imyaka 61

Ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022, umuryango wa Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washyinguye mu cyubahiro iryinyo rye kubera ko ari cyo gice cy’umubiri we cyabontse kuva mu myaka 61 ishize yishwe n’inyeshyamba zakoranaga n’abacanshuro b’Ababiligi.

Imbaga y’Abanyecongo yari yitabiriye uwo muhango wo gushyingura mu cyubahiro iryinyo rya Patrice Lumumba, aho bamwe bazunguza amabendera abandi bafite amatsiko yo kureba ifoto ya Lumumba.

Lumumba yishwe arashwe ku wa 16 Mutarama 1961, mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Intara ya Katanga, nyuma yo gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu mezi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonyemo ubwigenge ikava mu kwaha bw’u Bubiligi.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi n’abandi ba Ambasaderi b’ibihugu bya Afurika bitandukanye.

Mu ijambo rye, Perezida Felix Tshisekedi, yagize ati “Kera kabaye Abanye-Congo bishimiye ko bashyinguye mu cyubahiro Minisitiri w’Intebe wabo w’intangarugero. Dusoje ikiriyo twatangiye mu myaka 61 ishize.”

Ni mu gihe uyu muhango wo gushyingura Lumumba wahuriranye no kwizihiza isabukuru ya 62 y’ubwigenge bw’iki gihugu; aho kuri uwo munsi Lumuba yari yavuze ijambo rinenga ibikorwa by’ubukoloni bw’Ababiligi.

Ubwicanyi, inzara n’indwara byishe abagera kuri miliyoni 10 z’Abanye-Congo mu myaka 23 ya mbere ubutegetsi bw’Ababiligi bwamaze uhereye mu 1885 kugeza mu 1960, ubwo umwami Leopold II yategekaga Congo nk’umutungo we bwite.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *