Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse gusoma urubanza ku ifatwa ry’ibizamini bya DNA by’umwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo, ni nyuma y’aho uruhande rwa Vestine rwandikiye Urukiko ibaruwa rwemera ko ibyo bizamini bikorwa.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo gusubika isomwa ry’urubanza rwa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo nyuma y’uko hari inyandiko umunyamategeko wa Ishimwe yashyize muri ‘system’ uyu munsi Saa yine n’iminota 52 za mu gitondo.
Urukiko rwimuriye isomwa ry’uru rubanza ku wa 14 Ukwakira 2026 Saa Yine za mugitondo, mu rwego rwo guha umwanya ababuranyi wo kureba iyo nyandiko no kwitegura kuyiburanaho.
Icyemezo cyagombaga gusomwa uyu munsi gishingiye ku rubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa ibizamini bya DNA by’umwana wabo no gutegeka umugore kwereka umugabo we umwana.
N’ubwo uwunganira Vestine yari yaburanye ahakana ko habaho ipimwa rya DNA, mu gihe haburaga amasaha make yaje gufata icyemezo cyo kwandikira Urukiko arusaba ko rwakwemerera Idrissa Ouedraogo ibyo asaba ku nyungu z’umwana.
Ku wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2026 ni bwo Umunyamategeko wa Ishimwe Vestine yandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro arusaba ‘kwemeza ipimwa rya DNA ndetse n’imigendekere yaryo’.
Muri iyi baruwa Igihe dukesha iyi nkuru yabashije kubona, Umunyamategeko wa Ishimwe Vestine yagize ati “Tumaze gusuzuma ingaruka ibyasabwe na Idrissa Ouedraogo bishobora kugira [ingaruka] ku mibereho n’imikurire by’umwana, Nyakubahwa Perezida w’Inteko iburanisha tubandikiye tubasaba ko hashyirwaho icyemezo cyemera ipimwa ry’umwana cyane ko Ishimwe Vestine yemera ko iryo pimwa ribaho mu buryo bushoboka.”
Aha umunyamategeko wa Ishimwe Vestine yagaragaje ko uyu mugore yiteguye kohereza ibipimo by’umwana kugira ngo bikorerwe iryo suzumwa risabwa, uretse mu gihe byagaragazwa ukundi hashingiwe ku nyungu z’umwana.
Amakuru ahari avuga ko iyi baruwa yanditswe mu rwego rwo kurengera inyungu z’umwana kugira ngo agire uburenganzira bwo kuzamenya ababyeyi be, bikureho urujijo ku mpungenge zagaragajwe na Idrissa Ouedraogo.
Ku rundi ruhande ni ibizami bizafatwa mu rwego rwo kugira ngo buri mubyeyi azagire uruhare rungana n’urw’undi mu burere bw’umwana.
