Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bujura bw’amatungo magufi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, mu Karere ka Gakenke mu Majyaruguru y’u Rwanda hafashwe umwarimu ukekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’amatungo magufi arimo ihene n’intama; icyaha yiyemerera, mu gihe Polisi yasabye abaturage kwirinda ibyaha no gutanga amakuru ku gihe.

Uwafashwe ni uwitwa Uwazigira Marcelle Clément w’imyaka 35 y’amavuko, wo mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Buheta mu Mudugudu wa Karambi; akaba asanzwe ari umwarimu mu Rwunge rw’amashuri wa (GS) Kamubuga.

Uwazigira yatawe muri yombi ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Umurenge, Akagari, DASSO n’irondo; ni nyuma y’aho abaturage batanze amakuru ko akorana n’abajura biba amatungo magufi akabagirwa iwe bagatwara inyama, ndetse ko iwe hariyo amatungo yari ategereje kubagwa.

Ubuyobozi bwihutiye kugera iwe busangayo ihene 3 n’intama 3 zikingiranye mu gikoni; abajijwe uko ayo matungo yahageze Uwazigira yiyemerera ko ari abajura bayamuzanira akayagura.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyarugu, CIP Ignace Ngirabakunzi, wabwiye Umusarenews ko iki gikorwa cyabaye ku bufatanye n’abaturage.

Ati “Nibyo koko yafatanwe ihene eshatu n’intama eshatu zafatiwe mu gikoni kidafite ikimenyetso na kimwe cyerekana ko ari ikiraro. Ku bufatanye n’abaturage yafashwe ndetse ayo matungo ashyikirizwa ba nyirayo bari barayibwe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru yakomeje asaba abantu kwirinda ibyaha no kwirinda kurya inyama batazi aho zakomotse, kuko zishobora kubanduza uburwayi.

CIP Ngirabakunzi ati “Abantu birinde ibyaha kandi batange amakuru kugira ngo abakora ibikorwa by’ubujura bafatwe. Ikindi muri ibi bihe hari indwara y’amatungo yuza, abaturage baributswa kwirinda kurya inyama zitazwi inkomoko kugira ngo n’abo bataba bakwandura ubwo burwayi.”

Yabibukije kandi ko kuzerereza no gushorera amatungo batabiherewe uburenganzira bitemewe, abasaba ko hagize ubona ubikora akwiye kugira amakenga kuko hari ubwo ayo matungo aba ari amibano.

Ni mu gihe Uwazigira Marcelle Clément nyuma yo gufatwa, kuri ubu afungiye kuri station ya RIB ya Gakenke, kugira ngo akurikiranwe ku cyaha aregwa ndetse anagaragaze abo bafatanyaga muri ubu bujura bw’amatungo.

Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yasabye abaturage kwirinda ibyaha no gutanga amakuru ku gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *