Kuri uyu wa Kane tariki 5 Gashyantare 2026, Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yabwiye abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8,9%.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2023 ryavuye ku kigero cya 8,2% rigera ku 8,9% mu mwaka wa 2025, bisobanuye ko byarenze izamuka ry’ubukungu ryari ryateganyijwe ko rigomba kugera ku 8,3%.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva avuga ko mu mwaka wa 2025 ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka mu bihembwe byose uko ari bitatu; bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo urwego rw’ubuhinzi, inganda, n’urwego rwa serivisi”.
Mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2025 urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku mpuzandengo ya 7% ruvuye kuri 5% mu mwaka wa 2024, naho inganda zizamuka ku kigero cya 10% naho urwa serivisi rwazamutse ku mpuzandengo ya 9%.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko uku kuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda bitanga icyizere ko intego u Rwanda rwihaye ruzayigeraho uko bikwiriye.
Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko uku kwiyongera k’umusaruro mbumbe mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’u Rwanda kunganiwe n’ingamba zashyizweho zo kongera amahirwe yo kubona imirimo ku Banyarwanda bikaba byaragize uruhare mu kugabanya ibipimo by’ubushomeri.
Igipimo cy’ubushomeri cyavuye kuri 16,8% muri 2024 kigera kuri 11,7% mu mpera za 2025. Muri 2022 nyuma gato y’icyorezo gato cya Covid-19 igipimo cy’ubushomeri cyari ku kigero cya 24,3%.
Muri gahunda ya NST2 intego u Rwanda rwihaye yari iyo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi yari 250.000 buri mwaka ariko mu ntangiriro ya 2024 hari hamaze guhangwa imirimo isaga 800.000.
Izamuka ry’umusaruro mbumbe ryagaragaye na none mu bucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga kuko agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kiyongereye kava kuri Miliyari 3,5 y’amadorari ya Amerika mu mwaka wa 2023-2024 kagera kuri Miliyari 5,7 by’Amadorari y’Amerika bingana n’ubwiyongere bwa 62,8%; Minisitiri w’intebe akavuga ko intego u Rwanda rufite muri gahunda y’imyaka itanu ari ukugera kuri Miliyari 7,3 z’Amadolari ya Amerika.
Minisitiri w’intebe avuga ko uku kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga kwafashije kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo ku buryo bugaragara byerekana ko igihugu kigenda cyubaka ubushobozi bwo kwigira.
Minisitiri w’intebe yagaragaje ko abasora nabo bagize uruhare mu kwiyongera ku bukungu bw’u Rwanda biturutse mu misoro n’amahoro byakusanyijwe bisaga na Miliyali ibihumbi 3,2 by’amafaranga y’u Rwanda bivuye kuri Miliyali ibihumbi 2,7 by’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2023-2024.
Mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda kugira umuco wo gukomeza kwizigamira hashyizwe imbaraga muri gahunda ya Ejo Heza aho mu mwaka wa 2024-2025 hari hamaze gushyirwamo Miliyari zigera kuri 52,8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikindi cyazamuye ubukungu bw’u Rwanda n’imikorere y’umurenge Sacco yavuguruwe n’ibimina no kongera ishoramari ry’abikorera ko nabo byazamuye ubukungu by’u Rwanda; aho intego u Rwanda rufite muri gahunda ya NST2 ari ukugera kuri Miliyali 4,6 by’amadorari y’Amerika ku mwaka.
Minisitiri w’intebe avuga ko ku bijyanye n’ubukungu mu myaka ibiri ishize u Rwanda rwageze ku kigero rwari rwihaye ku kigero gishimishije, hamwe na hamwe intego rwari rwihaye irarenga; kandi ko bikwiriye kutera imbagaraga kuko bitanga ikizere ko abanyarwanda bakomeje gukorera hamwe bibanda ku kongera umusaruro mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu.




