Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya karindwi; bitungura abantu abantu baba abitabiriye uyu muhango n’abawukurikiranye bifashishije ikoranabuhanga kuba batabonye umugore we, Janet Museveni, bivugwa ko arwaye.
Perezida Museveni yageze aho yagombaga kurahirira hazwi nka Kololo Independence Grounds i Kampala ari kumwe n’umukobwa we, Natasha Museveni, uyu akaba ari nawe waherekeje se mu muhango wabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Gicurasi, wo kwakira ku meza abanyacyubahiro bitabiriye irahira rye.
Kubura kwa Janet Museveni kwashimangiye amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko yaba arwaye, ku buryo atabashije no kwitabira ubukwe bw’umwuzukuru we bwabaye mu minsi ishize.
Ibyari ugukekeranya byahindutse impamo ubwo Musenyeri Sheldon Mwesigwa yafataga umwanya wo gusengera uyu muhango w’irahira rya Museveni.
Musenyeri Mwesigwa yasengeye Janet Museveni avuga ko yari amaze iminsi arwaye, gusa ashimangira ko yakize kandi ari gutora agatege; abitabiriye uyu muhango bahita bakoma amashyi, ibigaragaza ko koko bari bahangayikishijwe n’ubuzima bw’umugore w’umukuru w’igihugu cyabo.
Uretse kuba umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni ni n’umwe mu bagize Guverinoma ya Uganda kuko ari Minisitiri w’Uburezi na Siporo; mu gihe ari ku nshuro ya kabiri kuva Museveni yajya ku butegetsi yitabiriye uyu muhango atari kumwe n’umugore we kuko byaherukaga mu 1996.


