Rayon Sports yahagaritse abakinnyi 2 igihe kitazwi

Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse mu gihe kitazwi rutahizamu Aziz Bassane na myugariro Yannick Bangala nyuma yo kugaragaraza imyitwarire mibi mu cyumweru gishize.

Bassane wari umaze igihe kitageze ku byumweru bibiri avuye mu bindi bihano, ntiyagaragaye mu bakinnyi Rayon Sports yifashishije ubwo iheruka gutsinda Marine FC ibitego 2-1 ku wa Gatandatu.

Ni mu gihe Yannick Bangala yari mu basimbura kuri uwo mukino, ariko akaba atarigeze akoreshwa ndetse amakuru avuga ko yanze kujya mu kibuga mu minota ya nyuma, avuga ko hasigaye iminota mike.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yemereye Igihe ko aba bakinnyi bombi bamaze guhagarikwa.

Ati “Ni ko bimeze. Bahagaritswe kubera imyitwarire mibi. Bassane yongeye, yasibye imyitozo yo ku wa Gatandatu. Yannick Bangala na we yasuzuguye umutoza ku mukino wa Marine FC.”

Gakwaya yongeyeho ko Umutoza Haringingo Francis ari we wasabye ko aba bakinnyi bahanwa, bityo ari we uzagena igihe ibihano byabo bizamara.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Kabiri aho izakira Gorilla FC mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro. Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.

Aziz Bassane wari umaze igihe gito avuye mu bihano yongeye guhanwa!

Yannick Bangala wasuzuguye umutoza Haringingo, nawe yahanwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *