Abanyamerika bateganya gushora imari ikomeye mu itunganywa rya Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu

Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Symbion Power LLC, irateganya gushora imari ingana na miliyoni 700 z’amadolari mu mushinga wo gutunganya gaz methane mu gice cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyegeranye n’ikiyaga cya Kivu.

Symbion, ibinyujije mu ishami ryayo Symbion Power Lake Kivu Ltd, yigeze no gusinya amasezerano n’u Rwanda mu 2019 yo gushora miliyoni 185$ mu gutunganya gaz methane mu Kivu, umushinga wagombaga kubyara megawatt 56 z’amashanyarazi.

Umuyobozi wa Symbion Power, Paul Hinks, yabwiye ikinyamakuru mpuzamahanga Bloomberg ko bashaka kongera ingufu z’amashanyarazi akomoka kuri gaz methane muri Kivu, ku buryo hazaboneka megawatt 140 zizacanira ibice bitandukanye bya RDC, birimo n’Umujyi wa Goma.

Ariko, Hinks yagaragaje ko ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga rishingiye ku kuba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri hagaruka amahoro n’umutekano, kuko ari bwo ibikorwa byo kubaka no gutunganya bizashobora gukorwa nta nkomyi.

Ikindi, ishami rya Symbion rizwi nka Hydro-Link rirateganya kugira uruhare mu mushinga munini wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi uzatwara miliyari 1.5$, uva muri Angola ugasanga mu bice bya RDC bicukurwamo umuringa (cuivre) na cobalt.

Massad Boulos, Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, yavuze ko iyi mishinga y’Abanyamerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari ari kimwe mu bisubizo by’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena.

Boulos yagize ati: “Ishoramari nk’iri rya sosiyete za Amerika rihamya ubushake bwo guteza imbere aka karere mu buryo burambye, no kongerera imbaraga ubufatanye mu bukungu hagati ya Amerika, u Rwanda na RDC.”

Yongeyeho ko na Anzana Electric Group izafatanya n’u Rwanda na RDC mu kubaka urugomero rwa Ruzizi III ruzatwara miliyoni 760$, rukazatangira kubakwa mu Mutarama 2026, rukazaba rwatangiye gutanga amashanyarazi mu 2030. Uru rugomero ruteganyijwe gutanga megawatt 206, rugamije kunganira izindi mbaraga z’amashanyarazi mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *