Mu gihe Isi yihuta igana ku bukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, u Rwanda ntirwasigaye inyuma mu kwimakaza ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence, AI) mu nzego zitandukanye. Urwego rw’ubutabera, rumwe mu nyingi ikomeye y’imiyoborere myiza, na rwo ruri kwitabwaho mu buryo budasanzwe kugira ngo rutere imbere hifashishijwe iri koranabuhanga rishya ry’ubwenge buhangano.
Intambwe nshya yitezwemo impinduka
Mu kiganiro cyatanzwe na Mbonera Théophile, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera mu kwezi kwa Werurwe 2025, yagaragaje ko u Rwanda ruri mu nzira yo gutangiza ikoreshwa rya AI mu gutanga serivisi z’ubutabera. Yavuze ko hari ibyaha n’imanza zoroheje zishobora gusuzumwa binyuze muri sisitemu y’ikoranabuhanga, bityo bigatuma ibyemezo bifatwa mu buryo bwihuse kandi bwizewe.
“Tumaze gutekereza serivisi z’ingenzi mu rugaga rw’ubutabera zishobora gutangwa hifashishijwe AI. Hari ibirego ubona ko bifite ibintu bike bishobora gusuzumwa ku buryo bishyizwe muri sisitemu, urubanza rushobora gusohoka hashingiwe kuri utwo tuntu tw’ingenzi twashyizwemo neza,” yasobanuye.
Iri koranabuhanga ritanga icyizere cyo kugabanya ibirarane by’imanza, kongera ireme ry’imyanzuro y’ubucamanza no gufasha abafite aho bahuriye n’ubutabera kubona serivisi zihuse kandi zitabogamye.
Icyitegererezo cy’ikoranabuhanga ryubakiye ku mategeko
Muri urwo rwego, Mariam Muganga abinyujije muri sosiyete ye IST Legal, yatangije urubuga rw’ikoranabuhanga rwifashisha AI mu rwego rw’amategeko n’ubutabera. Ni umwe mu Banyarwanda bacye batangije igisubizo gikomatanyije ubwenge buhangano n’amategeko y’u Rwanda, hagamijwe gufasha abashaka serivisi z’ubutabera kubona amakuru no gukora inyandiko zitandukanye mu buryo bwihuse kandi bunoze.
IST Legal itanga ubufasha ku banyamategeko, abacamanza, abashinjacyaha, abikorera n’umuturage usanzwe ukeneye inama cyangwa ubufasha bushingiye ku mategeko. Uru rubuga rukoreshwa mu ndimi eshatu: Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa, bikarufasha kugera ku Banyarwanda benshi n’abafatanyabikorwa bo hanze.
“Urubuga rwacu rwifashisha AI mu kuguha amakuru atandukanye ukeneye yaba ubumenyi rusange ku mategeko, imanza zaciwe zitanga umurongo, kwandika amasezerano, ibaruwa z’akazi, no guhuza impande zinyuranye mu by’amategeko,” Muganga yabisobanuye.
Yagaragaje kandi ko bifuza gukorana bya hafi na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT) ndetse na Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo iki gitekerezo gishyirwe mu bikorwa mu buryo bufatika.
Gushyira mu bikorwa AI
Mu rugendo rwo kwimakaza AI mu butabera, ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abikorera n’inzego z’ubushakashatsi burasabwa kugira ngo haboneke ibisubizo bikwiye kandi binogeye umuturage. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ubwo yasuraga IST Legal, yashimye uruhare rwabo mu guhanga ibisubizo byifashisha ikoranabuhanga mu butabera.
“Ni ibintu bishimishije kubona uburyo bari gukoresha ikoranabuhanga rya AI mu kongera umusaruro no kunoza imikorere y’inzego z’ubutabera zitandukanye,” yavuze Ingabire, yongeraho ko MINICT yiteguye gukomeza kubashyigikira kugira ngo iki gitekerezo kigere no ku rwego mpuzamahanga.
Icyerekezo gishingiye ku butabera burambye
Mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cya Leta y’u Rwanda rishingiye ku gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zose, harimo no guteza imbere ubutabera butabogamye, bwihuse kandi bubereye buri wese. Ikoreshwa rya AI rirashimangira gahunda ya Smart Rwanda Master Plan, igamije kugera ku mibereho myiza y’Abanyarwanda binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho.
Mu gihe urubuga rwa IST Legal rugezweho, rukaba rushobora no guhuzwa na sisitemu isanzwe ikoreshwa mu butabera (IECMS), ni igihe kiza kuri buri wese ufite aho ahurira n’amategeko gutekereza uko yakwisunga iri koranabuhanga ritanga ibisubizo byihuse kandi byizewe.
