Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, (FERWAFA), butangaza ko abafana bazitabira imikino ya FIFA Series 2026, bazagira amahirwe yo kwegukana ibihembo bitandukanye birimo n’imodoka ifite agaciro karenga Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe ku wa 16 Werurwe 2026 mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, hamwe n’Umunyamabanga Mukuru, Bonnie Mugabe, batangazaga aho imyiteguro y’iyi mikino mpuzamahanga ya gicuti izabera mu Rwanda kuva tariki 26 kugeza ku 30 Werurwe 2026, igeze.
Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu umunani byashyizwe mu matsinda abiri, aho irya mbere (A) ririmo Kenya, Estonia, Grenada n’u Rwanda ruzaba ruzaba rwakiriye, rizakinira kuri Stade Amahoro i Remera, mu gihe irindi tsinda (B) ririmo ibihugu bya Macau, Tanzania, Aruba na Liechtenstein, rizakinira kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngonga Fabrice, yavuze ko abazagura amatike y’iyi mikino bazahabwa amahirwe yo gutombora ibihembo birimo moto za Spiro, amafaranga (cash), amakarita atandukanye yo guhaha mu mahahiro (supermarket ya Simba), amakarita yo kunywa Lisansi kuri sitasiyo za Rubis n’ibindi; ariko ku modoka uzagura nibura amatike y’imikino ine niwe uzaba afite amahirwe yo kwegukana imodoka.
Perezida wa FERWAFA ati “Ibaze kugura itike ya bibiri, ukareba umupira ukishima, ukanatombora imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 30 z’u Rwanda. Abantu nibagure amatike, runereke amahanga ku mu Rwanda dukunda umupira w’amaguru.”

Kureba iyi mikino ni ukugura itike y’amafaranga ibihumbi 2 (2,000Frw) ahasanzwe n’iy’ibihumbi 20 (20,000Frw) mu cyubahiro (VIP) kuri buri mukino, ni mu gihe kugeza ubu amatike yatangiye kugurwa, aho ushaka kuyigura akanda *939*3*2# cyangwa akanyura kuri www.sportspass.com ndetse no kuri Nokanda.


