Amavubi y’u Rwanda yabonye umutoza mukuru mushya utavugwaho rumwe

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2026, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Umwongereza Stephen Constantine ari we Mutoza Mukuru w’Ikipe y’lgihugu y’Abagabo (Amavubi) ndetse n’Ikipe y’lgihugu y’Abatarengeje imyaka 23; bamwe mu basesengura umupira w’u Rwanda bavuga ko atari we wari ukenewe.

Stephen Constantine yahawe izi nshingano binyuze mu itangazo FERWAFA yageneye abanyamakuru, aho rivuga ko yahawe amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro azatanga.

Itangazo rya FERWAFA rishyiraho umutoza Stephen Constantine.

Si ubwa mbere Constantine ahawe akazi mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, kuko yatoje iyi kipe hagati ya 2014 na 2015, ariko aza gusezera nyuma yo guhabwa amahirwe yo gusubira gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Buhinde.

Ubwo yatozaga Amavubi yari yahawe inshingano zo gutegura igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) cyabereye mu Rwanda mu 2016, ndetse nyuma yo kugenda u Rwanda rugarukira muri ¼.

Mu mwaka wa 2014/2015, Constantine yatozaga Amavubi; aha yarimo guha amabwiriza Haruna Niyonzima.

Asanze u Rwanda ari urwa 131 ku rutonde rwa FIFA, mu gihe agenda yasize ari urwa 68, umwanya mwiza rwagize mu mateka ndetse Amavubi ntiyigeze atsindirwa mu rugo atozwa na we; kuko mu mikino irindwi yakinnye icyo gihe yatsinzwe umwe wa Congo Brazzaville anganya ibiri n’u Burundi na Maroc.

Constantine kandi asanze u Rwanda ruri kwitegura imikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali, ndetse agakomerezaho imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda; akazakomeza gukorana na Eric Nshimiyimana nk’umutoza wungirije wari warasigaranye Ikipe y’Igihugu nyuma yo gutandukana na Adel Amrouche, ndetse na Mwambari Serge wongerera ingufu abakinnyi.

Bamwe ntibemera ko Stephen Constantine ari we wari ukwiye uyu mwanya!

Nyuma y’aho FERWAFA itangaje Constantine nk’umutoza mushya w’Amavubi, bamwe mu banyamakuru n’abasesengura umupira w’amaguru w’u Rwanda, bagaragaje impungenge ko uyu mugabo atari we wari ukwiye uyu mwanya, kuko n’ubwo yafashije Amavubi kwitwara neza mu bihe byashize; kuri ubu hari hakenewe umutoza ufite ibigwi mu kugeza amakipe y’ibihugu mu marushanwa akomeye nk’igikombe cya Afurika n’icy’Isi.

Bamwe ntibemera ko uyu mugabo hari icyo azafasha Amavubi y’u Rwanda.

‎Umwongereza Stephen Constantine w’imyaka 63, yatangiye gutoza mu 1999 atoza ikipe y’igihugu ya Nepal, akomereza mu yandi ma kipe y’ibihugu bitandukanye nk’u Buhinde, Malawi, Sudan (aho yari yungirije) n’andi, mbere yo kuza gutoza Amavubi 2014-2015, ahava asubira gutoza u Buhinde, atoza ikipe ya Pafos muri Cyprus, East Bengal yo mu Buhinde n’ikipe y’igihugu ya Pakistan yaherukagamo muri 2025 mbere yo gutangazwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi).

Stephen Constantine yahawe ikaze mu Amavubi nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *